Inka yafatiwe mu Burundi yibwe mu Rwanda, yasubijwe nyirayo

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Mukamusonera Odette utuye mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera yasubijwe inka ye yari yibwe, igafatirwa mu Burundi.

Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi ku gicamunsi cya tariki ya 11 Gashyantare 2021, inka ishyikirizwa Mpayimana Stefano wari uhagarariye Mukamusonera, hari inzego z’ubuyobozi ku mpande zombi.

Mu kiganiro na BWIZA, Mpayimana wishimiye iki gikorwa, yatangaje ati: “Twayihawe mu masaa kumi, ni bwo bayiduhaye bayifatiye i Burundi.”

Mpayimana avuga ko inka yari yibwe n’abo akeka ko ari Abanyarwanda mu masaa sita y’ijoro ryo ku wa 10 Gashyantare 2021, nyuma yo kubimenya, babimenyesha ubuyobozi ndetse n’abakozi bo ku mupaka, kugira ngo babafashe kuyishakisha.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yo gusubiza iyi nka, yaje gufatirwa mu gace ka Gatete gaherereye muri Komini Busoni mu Burundi, saa cyenda z’ijoro ryo ku wa 10 Gashyantare 2021.

Ubwo ubuyobozi bw’u Burundi bwari bwamenyeshaga ku mupaka ko inka yabonetse, Mpayimana yajyanye n’ubuyobozi bumwegereye bwo mu Rwanda ndetse n’umuvuzi w’amatungo, arayipima, asanga nta kibazo afite.

Mpayimana yabwiye iki gitangazamakuru ko nta gihe kindi azi umutungo w’Umunyarwanda wigeze kwibwa, ukajyanwa mu Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *