Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu barangije icyiciro cya mbere cy’amasomo (A1) mu Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS mu ishami ry’uburezi bandikiye Perezida Kagame bamusaba kubarenganura, nyuma yo kudahabwa amabaruwa abinjiza mu kazi batsindiye, byakurikiwe n’icyo bita gusiragizwa n’inzego zibishinzwe.

Nk’uko bigaragara muri kopi y’ibaruwa yo ku wa 11 Gashyantare 2021 bavuga ko bamaze koherereza Umukuru w’Igihugu, abize muri PIASS bavuga ko ibibazo byabo byatangiye mu Kuboza 2019 ubwo abakoreye ibizamini by’akazi mu Karere ka Karongi na Rutsiro bimwaga akazi kandi bafite amanota ari hejuru y’inota fatizo rya 70%, kagahabwa abize mu zindi kaminuza barimo n’abo barushije amanota.

Muri Nyakanga 2020, nabwo hakozwe ibindi bizamini, ababitsinze barimo abize muri PIASS, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kibohereza ku bigo bajya kwigishaho, ariko uturere tumwe twanga kwakira ibyangombwa byabo, utundi twemera kubyakira ariko tubabwira ko tutazabaha aya mabaruwa abemerera gukora byemewe n’amategeko.

Basabwaga gukora imenyerezamwunga kugira ngo ikibazo gikemuke

Kopi y’ibaruwa y’Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yo ku wa 20 Nyakanga 2020 yandikiye Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo (MIFOTRA), igaragaza ko impamvu abarangije A1 muri PIASS badakwiye guhatanira imyanya y’akazi, ari uko batakoze imenyerezamwuga (internship).

HEC igaragaza ko kuba batarakoze imenyerezamwuga bimeze nk’aho batarangije amasomo kuko ari ryo rigaragaza ubumenyi bw’umunyeshuri bugaragarira mu buryo bw’ingiro (practice), nk’uko byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Dr. Rose Mukankomeje mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu Kuboza 2020.

Dr. Mukankomeje yagize ati: “Abasoza amasomo bose muri kaminuza zo mu Rwanda, bemezwa na HEC kandi ishuri rigahabwa urutonde rw’abemerewe gukora graduation, na bo bagashyirwa mu gatabo (graduation booklet) k’abasoje amasomo kuri kaminuza runaka.”

Akomeza ati: “Ariko igihe cyose hari icyo umunyeshuri abura cyangwa atujuje ngo asoze amasomo ye, ntabwo abarwa nk’uwasoje amasomo, n’ubwo hari igihe ahabwa urupapuro rugaragaza ko asoje umwaka uyu n’uyu.”

Icyo gihe, Dr. Mukankomeje yasabye abize muri PIASS ko bakora iri menyerezamwuga kugira ngo buzuze ibyo babura.

Tariki ya 16 Ukuboza 2020, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya PIASS, Prof. Uwimbabazi Pennine yabwiye iki gitangazamakuru ko mu rwego rwo gushaka umuti w’iki kibazo, abanyeshuri batangiye imenyereza nk’uko HEC yabisabye, bakaba bari basigaje igihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri. Ati: “Abanyeshuri bari gukora imenyerezamwuga kandi abatangiriye ku gihe basigaje nka 1-2 weeks ngo barangize.”

Imyenyerezamwuga bararirangije ariko ntacyo byatanze

Abize muri PIASS bavuga ko nk’uko bari babisabwe, bakoze imenyerezamwuga, barirangiza tariki ya 30 Ukuboza 2020 ndetse boherereza raporo iri shuri bazi ko ibyo basabwaga byose babyujuje.

Bati: “Twasabwe kujya muri internship tuyijyamo, twayirangije kuwa 30/12/2020 dutanga na raporo kuri PIASS aho twari tuzi ko ibyo twasabwaga byose tumaze kubyuzuza.”

Muri Mutarama 2021, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) cyashize ahagaragara icyiciro cya gatatu cy’abarimu bashya bashyizwe mu myanya. Abize muri PIASS bavuga ko batunguwe no kubona batarahawe imyanya batsindiye, kandi bararangije imenyerezamwuga.

Bati: “Ariko twatunguwe n’uko ishyirwa mu myanya ry’abarimu, imyanya twari twahawe, Ikigo Gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyayitanze igahabwa abandi batanize uburezi namba, nta ‘internship’, nta ‘teaching practice’ ndetse bataranigeze bakora ibizamini by’akazi ko kwigisha kandi ibyo byose twe twarabikoze.”

Mu kiganiro iki gitangazamakuru cyagiranye n’uwize PIASS, yavuze ko nyuma y’ibi byose, ubu bakomeje gusiragizwa n’inzego zakabaye zibakemurira iki kibazo. Ati: “Ubu noneho aho turangirije ya internship badusabaga, urabaza HEC bakahohereza muri MIFOTRA ngo ni yo igomba kubikemura.”

Yakomeje ati: “Turabaza HEC ikatwohereza muri MIFOTRA bakatubwira ngo ntibatanga akazi, wabaza MIFOTRA na bo ngo ntibatanga akazi ngo nta n’ubwo bashinzwe kumenya niba ibyangombwa byuzuye. Ubu ngo nitubaze mu karere, nako ngo mu gihe tutabonye ibaruwa ya HEC ntacyo twavugana.”

Mugenzi we biganye, avuga ko uku kudakemurirwa ikibazo, ariko ko kwatumye bafata icyemezo cyo kwandikira Umukuru w’Igihugu. Ati: “Nyuma yo kurangiza stage twari twasabye abo bireba kutureka tukajya mu myanya twatsindiye baratwihorera none twandikiye Perezida wa Repubulika.”

Abize muri PIASS bafite impungenge ko urutonde rw’abarimu bashya bazashyirwa mu myanya mu cyiciro cya kane nacyo gishobora gusohoka mu gihe cya vuba, nabwo imyanya yabo igahabwa abandi nk’uko byagenze kuva mu 2019.

Soma Izindi Nkuru

28 Responses

  1. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Birabaje kubona abanyarwanda basiragizwa gutya ibyo aba banyeshuri bakoze nibyo kuko HE niwe wenyine usigaye ngo iki kibazo gikemuke

  2. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Birabaje kubona abanyarwanda basiragizwa gutya ibyo aba banyeshuri bakoze nibyo kuko HE niwe wenyine usigaye ngo iki kibazo gikemuke

  3. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Nibarenganurwe kuko bisa nk’aho kitabaye ikibazo cya Education ahubwo cyabaye political issue.Gusa ibyasabwaga byarakozwe kdi ntabwo watsinda ibizamini utarize.Hari kurengana abahatanze amafranga biga.

  4. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Nibarenganurwe kuko bisa nk’aho kitabaye ikibazo cya Education ahubwo cyabaye political issue.Gusa ibyasabwaga byarakozwe kdi ntabwo watsinda ibizamini utarize.Hari kurengana abahatanze amafranga biga.

  5. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  6. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  7. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  8. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  9. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  10. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  11. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  12. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  13. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  14. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Murakoze Cyane nkuko byumvikana Abobanyeshuli Cg abobarimu bakwiye kurenganurwa Kuko Ako ni akarengane bize nabandi sibyo gusa Kuko batsinze ikizame bahawe cyagombaga kubashyira mumyanya Murakoze icyo nigitekerezo cyange.

  15. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Mubyukuri inziko iyo umuntu atujuje ibisabwa adashyirwa kuri selected list nukuvuga lisite igaragaza abemerewe gukora exam , niba bemerewe gukora nuko baramutse batsinze babaha akazi , birenze ibyo baratsinze maze banoherezwa mumyanya ariko ntibabaha ibaruwa . nikibazo gikomeye gisaba imbaraga za leta ikarenganura aba banyeshuri cg niba haribyo batujuje bakababwira bakabishaka bitabaye ngo mbwa ko bisakuza kuba bigeze kwa Nyakubahwa nikibazo gikomeye mu fashe abo banyeshuri kuko ibyo basabwa barabyujuje murakoze.

  16. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Mubyukuri inziko iyo umuntu atujuje ibisabwa adashyirwa kuri selected list nukuvuga lisite igaragaza abemerewe gukora exam , niba bemerewe gukora nuko baramutse batsinze babaha akazi , birenze ibyo baratsinze maze banoherezwa mumyanya ariko ntibabaha ibaruwa . nikibazo gikomeye gisaba imbaraga za leta ikarenganura aba banyeshuri cg niba haribyo batujuje bakababwira bakabishaka bitabaye ngo mbwa ko bisakuza kuba bigeze kwa Nyakubahwa nikibazo gikomeye mu fashe abo banyeshuri kuko ibyo basabwa barabyujuje murakoze.

  17. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Iyo urebye usanga ziriya nzego zifite ikibazo! Uko guteragana abantu rwose ntabwo aribyo! Icyakora uwo bandikiye nzi yuko ashyira mu kuri azabikemura

  18. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Iyo urebye usanga ziriya nzego zifite ikibazo! Uko guteragana abantu rwose ntabwo aribyo! Icyakora uwo bandikiye nzi yuko ashyira mu kuri azabikemura

  19. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Nibarenganurwe n’inzego zibishinzwe aho kwitana bamwana gusa ngewe ndibaza niba A1 ariyo ifite icyo kibazo gusa ese abafite A0 bo baragahawe thanks mutubarize

  20. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Nibarenganurwe n’inzego zibishinzwe aho kwitana bamwana gusa ngewe ndibaza niba A1 ariyo ifite icyo kibazo gusa ese abafite A0 bo baragahawe thanks mutubarize

  21. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Nukuri aba banyarwanda bakwiye kurenganurwa pe!njye sinumva ukuntu diplome imaze imyaka 7ikoreshwa bayitesha agaciro gutya,,,byongeye baratsinze n, ibizamini Koko????

  22. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Nukuri aba banyarwanda bakwiye kurenganurwa pe!njye sinumva ukuntu diplome imaze imyaka 7ikoreshwa bayitesha agaciro gutya,,,byongeye baratsinze n, ibizamini Koko????

  23. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Ababacandida ba PIASS nibarenganurwe kuko ndabona barahohotewe kubuzwa amahirwe wari wemerewe kandi wujuje ibisabwa birababaza niharebwe ikibyihishe inyuma.

  24. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Ababacandida ba PIASS nibarenganurwe kuko ndabona barahohotewe kubuzwa amahirwe wari wemerewe kandi wujuje ibisabwa birababaza niharebwe ikibyihishe inyuma.

  25. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Ehh! Aka ni akarengane Gakomeye p! Kwiga birav una cyane ! Gukora exam nokuyitsinda biragoye kurushaho! Aba bayobozi birengagije ibi bintu rwose kuburyo bukabije! Nyakubahwa narenganure aba banyeshuri birababaje cyane!!

  26. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Ehh! Aka ni akarengane Gakomeye p! Kwiga birav una cyane ! Gukora exam nokuyitsinda biragoye kurushaho! Aba bayobozi birengagije ibi bintu rwose kuburyo bukabije! Nyakubahwa narenganure aba banyeshuri birababaje cyane!!

  27. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Ngira ngo n’ iyo haba mo ikibazo bafashwa uko cyakemuka kuko niba REB yarashyize mu kazi k’ uburezi n’ abatarabwize kandi nta n’ ibizamini; bariya babwize ngira ngo baba bari mu bakenewe. Dufashanye twiyubakire Igihugu!

  28. Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
    Ngira ngo n’ iyo haba mo ikibazo bafashwa uko cyakemuka kuko niba REB yarashyize mu kazi k’ uburezi n’ abatarabwize kandi nta n’ ibizamini; bariya babwize ngira ngo baba bari mu bakenewe. Dufashanye twiyubakire Igihugu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *