U Bwongereza bwagumishije u Rwanda ku ‘rutonde rutukura’

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kongera igihe cyo gukumira abaturuka mu bihugu 33 yashyize ku ‘rutonde rutukura’ birimo u Rwanda, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus cyabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo.

Ni nyuma y’aho tariki ya 28 Mutarama 2021 yari yatangaje ko guhera tariki ya 29 Mutarama, abaturuka mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakumirwa mu gihe cy’iminsi 15, yagombaga kuba yararangiye tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Iyi Guverinoma yatangaje iti: “Niba waherukaga muri ibi bihugu mu minsi iri munsi y’10 ishize, ntabwo uzemererwa kwinjira mu Bwongereza. Niba uri umwenegihugu w’u Bwongereza na Ireland cyangwa ufite icyemezo kikwemerera gutura mu Bwongereza, uzemererwa kwinjira ariko ugomba kubanza kujya mu kato k’iminsi 10 muri hoteli.”

Hari ibihugu byagiye bitangaza ko u Bwongereza bushingira ku mpamvu zitumvikana bubishyira ku ‘rutonde rutukura’ birimo u Rwanda byagaragaye ko rwageregeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu buryo bushoboka ndetse n’u Burundi bwatangaje ko bushobora kwihimura ku Bwongereza.

Gusa Guverinoma y’u Bwongereza yasobanuye ko ijya gufata iki cyemezo, yashingiye ku bushakashatsi n’ibyo siyansi isaba. Yavuze ko kandi ibihugu nk’u Rwanda bifite ubushobozi buke bwo gupima iki cyorezo.

Iki cyemezo gishya cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021.

Kurikira amakuru n’ibiganiro kuri Bwiza TV, ukanze hano

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Bwongereza bwagumishije u Rwanda ku ‘rutonde rutukura’
    nibabireke twigumire iwacu, ubundi twabuze iki iwacu. tuzajya mubindi bihugu

  2. U Bwongereza bwagumishije u Rwanda ku ‘rutonde rutukura’
    nibabireke twigumire iwacu, ubundi twabuze iki iwacu. tuzajya mubindi bihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *