Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano gashingiye ku ngingo ya 17 irebana no kubungabunga amahoro n’umutekano ku bushake, kemeza ko buri gihugu cy’ikinyamuryango gifite ishingano zo gutangaho umusanzu wacyo.
Kemeza ko kandi iki gikorwa gifite ikiguzi kinini kuko nko mu mwaka w’2020/2021 (kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020 kugeza ku ya 30 Kamena 2021), cyagenewe ingengo y’imari ya miliyari 6.58 z’amadolari ya Amerika, nk’uko byemejwe n’Inteko Rusange ya UN tariki ya 3 Kamena 2019.
Nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe y’ingengo y’imari, aya mafaranga yagenewe ibikorwa bitandukanye cyane cyane iby’ingabo n’abapolisi bari butumwa bw’amahoro, ndetse n’abasivile.
Amafaranga ashorwa ku basirikare bari mu butumwa bw’amahoro arimo ay’ingendo, ubuvuzi, itumanaho, imirire…; ariko mbere ya byose hakaza umushahara w’ukwezi.
Buri kwezi, umusirikare uri mu butumwa bw’amahoro bwa UN agenerwa amadolari ya Amerika 1,428 (agera kuri 1,400,000 Rwf) guhera tariki ya 1 Nyakanga 2019 nk’uko aka kanama kakomeza kabyemeza.
Gusa kavuga ko UN iha ibihugu byohereza aba basirikare amafaranga, hanyuma bikabihembera. Kati: “UN ubwayo nta gisirikare ifite, ni ibihugu binyamuryango bibatanga ku bushake. Abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bishyurwa na za Guverinoma zabo hashyingiwe ku mapeti yabo n’uburyo bahembwamo. Ibihugu byohereza ku bushake abambaye impuzankano, byishyurwa na UN hashingiwe ku byemejwe n’Inteko Rusange, amadolari ya Amerika 1,428 kuri buri musirikare ku kwezi.”
Abapolisi ndetse n’abasivili bo bagenerwa amafaranga hagendewe ku ngengo y’imari igenerwa buri butumwa bw’amahoro, hashingiwe kuri buri gikorwa kigize ubu butumwa.
Ubu UN ifite ubutumwa bw’amahoro ku Isi bugera muri 11 burimo: MINUJUSTH bwo muri Haiti, MINURSO bwo mu Karere ka Sahara y’Uburengerezuba, MINUSCA muri Repubulika ya Centrafrica, MINUSMA muri Mali, MONUSCO muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, UNAMID mu Ntara ya Darfur muri Sudani (bwarangiye mu Kuboza 2020), UNFICYP muri Cyprus, UNFILI muri Liban, UNISFA muri Abyei, UNMIK muri Kosovo na UNMISS muri Sudani y’Epfo.

4 Responses
UN: Umusirikare mu butumwa bw’amahoro agenerwa $1,428 ku kwezi
UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byazikoresha zirwana isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu.Abantu byarabananiye.

Oyomafaranga nimenshi kbs ubwose barabina
UN: Umusirikare mu butumwa bw’amahoro agenerwa $1,428 ku kwezi
Oyomafaranga nimenshi kbs ubwose barabina