Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo umwe w’umurenge wa Nasho ndetse na bagenzi be 3 bayoboraga utugari bamaze kwandika basaba kwegura ku mirimo yabo.
[ad id=”44145″]
Ni muri iki cyumweru ubwo akarere ka kirehe kari kateguye inama y’umutekano yari yahuje abayobozi batandukanye bo muri aka karere mu kurebera hamwe uko ba bayobozi banoza akazi bakora, ubwo aba bayobozi bahitaga batangaza ko batagishoboye gukomeza inshingano batorewe nyuma bakandikira akarere.
Aba bayobozi barimo Nizeyimana Theoneste wayoboraga umurenge wa Nasho, Nshimiyimana Yves wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rugarama gaherereyemu Murenge wa Kigina, Hakizimana JMV wari umuyobozi w’akagari ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe ndetse na Mukantwari Francine wayoboraga akagari ka Kamombo mu Murenge wa Mahama.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi y’akarere ka kirehe Muzungu Gerald, avuga ko nubusanzwe aba bayobozi bababonagamo integer nke, bityo akaba yaramaze no kwakira ubusabe bwabo. Anakomeza avuga ko bagiye gukurikiranwa hakarebwa nib anta kindi cyaba kibyihishe inyuma
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


