Kenya: Perezida Kenyatta yiyamye abanyepolitiki bakoresha imvugo zirimo urwangano

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu gihugu cya Kenya bari kwitegura kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha wa 2017, Perezida Uhuru Kenyatta yihanije abanyepolitike baba abo mu ishyaka riri ku butegetsi ari n’ababurwanya ko uzafatirwa mu cyuho avuga amagambo abiba inzangano haba mu mbwirwaruhame cyangwa n’ahandi ko atazamworohera.
[ad id=”44145″]
Perezida Kenyatta yagize ati”nshaka ko abaturage bose bagomba kuba umwe bagakorera hamwe. Sinshaka umuntu uwo ariwe wese uzashaka kubiba izangano mu banyagihugu akoresha imvugo zisebanya. Uzafatwa amategeko azakora icyo agomba gukora.”
Yakomeje agira ati “abanyepolitike ntibakumve ko aria bantu batakorwaho. Uzakora iryo kosa, tuzaguhagurukira. Hatazagira uwijujutira ibizamubaho naramuka afashwe.”
Nubwo ntabo yatunze agatoki, Perezida Kenyatta yasabye ko nta we ashaka uzagongwa n’ingamba nshya ziri gufatirwa bene aba bantu.
[ad id=”44145″]
Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu kuri uyu wa gatatu mu materaniro y’ivugabutumwa mu gace ka Elgeyo Marakwet, Perezida Kenyatta yasabye aba baturage gukorera hamwe aho yanavuze ko kuba barimo ingeri zitandukanye byaba intandaro y’amacakubiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *