kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2016, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Sir Ian Wood, umuherwe ukomoka mu gihugu Ecosse ufite umutungo ubarirwa muri miliyari z’amadorali y’Amerika 1.6
Uyu muherwe yasuye u Rwanda nyuma y’uko yatangiye ibikorwa byo gufasha abahinzi b’icyayi mu Rwanda no muri Tanzania aho binyuze mu mushinga we witwa The wood Foundation afasha abahinzi barenga ibihumbi 45 barimo abo mu Rwanda ibihumbi 17
[ad id=”44145″]
The wood foundation kuri ubu ifite imigabane ingana na 55% mu ruganda rw’icyayi rwa mulindi na 60% mu ruganda narwo rw’icyayi rwa shagasha mu karere ka Rusizi.

Sir Ian Wood yatangaje ko uruzinduko rwe rwari rugamije kwagura umubano mu buryo by’ubucuruzi na goverinoma y’u Rwanda, ati “Bitewe n’ubushobozi twabonanye abahinzi b’icyayi bato, turateganya kugera ku bahinzi igihumbi ba Shagasha. Hari umushinga mushya wa Kibeho-Munini, tuzubakayo uruganda runini dukorane n’abahinzi bagera ku bihumbi bitanu, yaba mu gutera icyayi n’ibindi. Bizatanga umusanzu ukomeye mu bukungu bwa hariya hantu.”
The wood foundation inatanga amahugurwa ku bahinzi b’icyayi mu Rwanda cyane cyane abo mu ruganda rwa Shagasha na Mulindi, ibintu minisitiri w’ubuhinzi, Geraldine Mukeshimana ashingiraho yemeza ko uyu muryango ufatiye runini ubukungu bw’icyayi cy’u Rwanda
[ad id=”44145″]
Yagize ati “Icyo tubona ni uko ariya mahugurwa ahabwa abahinzi bifite icyo byongera kuko nka ziriya nganda za Shagasha na Mulindi muri iyi myaka ibiri zirimo gukora neza kandi turizera ko bikomeza, bizatuma icyayi cyiyongera ku buryo umusaruro wacyo ushobora kwikuba kabiri mu myaka itanu izaza.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


