Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021 yakiriye mu biro ibye intumwa zihagarariye igisirikare cya Uganda mu biro bye, i Kinshasa.
Izi ntumwa zari zihagarariwe n’Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda, Lt. Gen. Mbadi Mbasu Wilson, zikaba zaganiriye na Tshisekedi ku bibazo birebana n’umutekano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Nk’uko tubikesha Actualité, ku butaka bwa RDC hakorera imitwe yitwaje intwaro ishobora guhungabanya umutekano wabyo (ibihugu) irimo ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, bityo ngo bikaba byari ngombwa ko haba ibiganiro by’ukuntu byombi byakwifatanya mu kuyirandura, mu rwego rwo gushakira amahoro n’umutekano ababituye.
Perezida Tshisekedi yakiriye aba basirikare ba Uganda nyuma y’aho tariki ya 19 Mutarama 2021, yakiriye intumwa zaturutse mu Rwanda zarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura na Maj. Gen. Joseph Nzamwita uyoboye urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza.
Icyo gihe Perezida Tshisekedi yashyikirijwe ubutumwa yagenewe na Perezida Paul Kagame, anaganira n’izi ntumwa ku birebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya politiki, ubukungu n’umutekano.
Nyuma y’aho kandi, Perezida Tshisekedi yohereje intumwa ze mu Rwanda zari ziyobowe n’umujyanama we wihariye wa mu by’umutekano, François Beya, tariki ya 12 Gashyantare, zakirwa n’abarimo Gen. Kazura, na bwo baganira ku buryo ibihugu byombi byakwifatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ishobora kubihungabanyiriza umutekano.
Intumwa za RDC zari i Kigali tariki ya 12 na 13 Gashyantare 2021
Kurikira ibiganiro n’amakuru kuri Bwiza TV, ukanze hano munsi


