Kayonza: Umujura yakaswe ikiganza kivaho, agerageza kwiba

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Rugwiro Primier utuye mu Mudugudu wa Rwakigeri, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza aravuga ko yakase ikiganza cy’umujura wageragezaga kumbwiba.

Nk’uko Rugwiro n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Rwakigeri babivuga, byabaye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Gashyantare 2021.

Uyu muturage uvuga ko yazengerejwe n’abajura bamaze kumwiba inshuro nyinshi ibikoresho birimo televiziyo na dekoderi, bakoresheje uburyo butandukanye, yatangarije BWIZA ko yatemye uyu mujura hafi saa saba z’ijoro ubwo we n’abandi avuga bari kumwe bamenaga ibirahure kugira ngo binjire mu nzu yagize ati: “Bamenaga ibirahure [kubera ko negereye ku muhanda neza], bacungaga imodoka inyuzeho.”

Rugwiro yavuze ko umugore we ari we wamubwiye ko hanze yumva abantu baje kubiba, maze na we abyukana umuhoro bucece, ajya kurwana n’abajura . Ati: “Mbonye bikomeye, nafashe akaboko ndagakata, nagatemaga nitabara, numva abantu (abajura) baragiye. Gutema kuriya kwari ukwitabara.”

Yabwiye iki gitangazamakuru ko kuva yatema uyu mujura, nta mutekano afite kuko aba yiteze ko bagenzi be (umujura) bashobora kujya kumuhorera, bakaba banamwica.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwakigeri, Niwenshuti Octave nk’umuntu wa mbere watabaye Rugwiro muri iryo joro, yagize ati: “[Umujura] we yarebaga ikamyo inyuzeho, akagutura grillage, yabona indi kamyo inyuzeho, akagutura ikirahuri”

Yakomeje avuga amakuru yahawe na Rugwiro wari umaze gutema uyu mujura akaboko, ati: “[Rugwiro] arambwira ati ‘nari ngiye kwibwa, ariko umuntu aha ngaha ndamutemye. Tugenda tureba amaraso, turayakurikirana, turinda tugera mu rugabano rwa Ngoma ariko umuntu ntitwigera tumubona.”

Mudugudu Niwenshuti avuga ko ikibazo cy’ubujura gikomeje gufata intera muri Rwakigeri, ahanini bukaba bukorwa n’abantu badafite icyo bakora, bigaragara ko ari bantu basobanukiwe ibijyanye no kwiba kuko baba bafite ibikoresho bibafasha kwinjira mu nzu baba bagiye kwibamo. Ati: “Iyo badafite imfunguzo bacurishije, baraza bafite ibyuma bibasha kuba byaturitsa amagrillage, bityo bakabona uburyo bakwinjira bakoresheje.”

Uyu muyobozi akeka ko ubujura bwaba buterwa n’ubwinshi bw’abantu bukomeza kwiyongera muri aka gace, baturutse mu bice bitandukanye, bitewe n’uko ngo hari abantu baza gukora amaterasi. Ngo uru rujya n’uruza ni rwo rwaba rwihishamo abajura.

Kugeza uyu munsi, ari Rugwiro, abaturage ndetse n’ubuyobozi; ntibaramenya uyu mujura watemwe, bakaba bakeka ko yaba yaraturutse mu Karere ka Ngoma kuko kegereye umudugudu wa Rwakigeri. Ariko kandi, hari amafoto yasakaye agaragaza umuntu wacitse ikiganza yitabwaga n’abaganga, bikavugwa ko ari uyu mujura.

BWIZA yashatse kumenya amakuru arambuye kuri iki kibazo, ibaza Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko nta makuru agifiteho, ko ariko agiye kubaza ubuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza.

CIP Twizeyimana yadusezeranyije kutumenyesha amakuru avana muri Kayonza, ubu tukaba dusohoye iyi nkuru atarayaduha. Gusa mu gihe araba ayaduhaye, turayongera muri iyi nkuru.

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *