Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino ari mu Rwanda, aho amaze gufungura icyicaro cyaryo ku rwego rw’akarere muri iki gihugu.
Nk’uko RBA ibyemeza, uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, (Rtd) Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana.
Iki cyicaro kibaye mu Rwanda nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Mutarama 2021, kikaba cyitezweho guteza imbere umupira w’amaguru mu Karere iki gihugu giherereyemo.
Infantino (wa kabiri uturutse ibumoso) n’abarimo Minisitiri Munyangaju mu nyubako ya I&M Bank iri mu Karere ka Nyarugenge, ari nayo iherereyemo iki cyicaro/ifoto: RBA
Infantino ageze mu Rwanda avuye muri Repubulika ya Centrafrica, mu rugendo rwo ku wa 18 Gashyantare 2021 rwari rugamije kureba uburyo umupira w’amaguru muri iki gihugu cyashegeshwe n’ibibazo by’umutekano muke watezwa imbere.
Mu ijambo rye, Infantino yijeje Guverinoma ya Centrafrica ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru birimo umushinga wo kubaka ikigo cyo guhuriramo abagore umupira w’amaguru, sitade izajya yakira abantu 5,000 mu Karere ka Sibut n’indi izajya yakira abantu 18,000.
Infantino mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Centrafrica, Ngrebada Firmin, kuri uyu wa 18 Gashyantare
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


