Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2016, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje ibi bikurikira:
[ad id=”44145″]
1. Inama yâAbaminisitiri yemeje Imyanzuro yâInama yâAbaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2016.
2. Inama yâAbaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yâInama yâIgihugu yâUmushyikirano igeze, ishima ibimaze gukorwa, isaba ko ibisigaye byihutishwa. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center, kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2016. Insanganyamatsiko ni: “Dufatanyije, twubake u Rwanda twifuza”- “Shaping together the Rwanda we want”.
3. Inama yâAbaminisitiri yamenyeshejwe ko muri Raporo ya Banki yâIsi ku buryo ibihugu byorohereza ishoramari, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 62 rujya ku wa 56 ku rwego rwâisi mu bijyanye no korohereza ishoramari, rukaba ari urwa 2 muri Afurika nyuma yâIgihugu cya Mauritius. Inama yâAbaminisitiri yashimye intambwe u Rwanda rwateye ariko isaba ko ahakiri imbogamizi hakosorwa u Rwanda rugakomeza gutera imbere.
4. Inama yâAbaminisitiri yemeje ko umuturage uri mu cyiciro cya mbere nâuri mu cyiciro cya kabiri cyâUbudehe, mu gihe bamusuzumye bagasanga arwaye malariya, ku rwego rwâUmujyanama wâUbuzima cyangwa ku rwego rwâIkigo Nderabuzima, azajya ahabwa umuti wa malariya ku buntu.
5. Inama yâAbaminisitiri yemeje ko u Rwanda rwinjira mu Muryango Mpuzamahanga witwa Climate and Clean Air Coalition Initiative, ugamije kubungabunga ubwiza bwâumwuka no gukumira ihumana ryâikirere.
6. Inama yâAbaminisitiri yemereye impushya amasosiyete 37 akora ubucukuzi bwa mine na kariyeri mu Rwanda.
7. Inama yâAbaminisitiri yemeje kugirana amasezerano nâamasosiyete 11 yâubucukuzi bwâamabuye yâagaciro yo gukora ubushakashatsi bwâamabuye yâagaciro mu birombe bya Leta bya Nemba, Sebeya, Giciye, Rutsiro na Mara.
8. Inama yâAbaminisitiri yemeje Raporo Ngarukagihe ya 11, iya 12 nâiya 13 yâibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Afurika yerekeye Uburenganzira bwa Muntu nâubwâAbaturage na Raporo yâIbanze ku Masezerano yâInyongera yerekeranye nâUburenganzira bwâAbagore muri Afurika (Amasezerano ya Maputo).
[ad id=”44145″]
9. Inama yâAbaminisitiri yemeje igurishwa ryâimigabane Leta yari ifite muri Mukamira Dairy nâUmushoramari Crystal Ventures Ltd.
10. Inama yâAbaminisitiri yemeje ko Umuganda wo ku itariki ya 26/11/2016 uzibanda ku gikorwa cyo gutera ibiti mu Rwanda hose. Hazatangwa kandi ubutumwa bukurikira:
a. Gushishikariza abaturage gutera ibiti byinshi kandi byâubwoko bunyuranye;
b. Gushishikariza abantu bose umuco wo kurwanya ruswa;
c. Gushishikariza abanyarwanda kwita ku burenganzira bwâAbafite ubumuga.
11. Inama yâAbaminisitiri yemeje Imishinga yâAmategeko ikurikira:
Umushinga wâItegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yâInguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 03 Ugushyingo 2015, hagati ya Repubulika yâu Rwanda nâIkigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye nâinguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu nâumunani nâibihumbi magana abiri zâAmadetesi (68.200.000 DTS) agenewe uburyo bwo kurengera abatishoboye – Icyiciro cya III;
Umushinga wâItegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Roma mu Butaliyani ku wa 04 Ugushyingo 2016, hagati ya Repubulika yâu Rwanda nâIkigega Mpuzamahanga Kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), yerekeranye nâinguzanyo ingana na miliyoni mirongo itatu nâimwe nâibihumbi magana atatu na mirongo itanu zâAmadetesi (31.350.000 DTS) nâimpano ingana nâibihumbi magana arindwi na mirongo cyenda zâAmadetesi (790.000 DTS) agenewe Umushinga wo Guteza imbere Umukamo wâAmata mu Rwanda;
Umushinga wâItegeko rishyiraho Urwego rwâIgihugu rwâImiyoborere (RGB) rikanagena inshingano, imiterere nâimikorere byarwo;Umushinga wâItegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 144 yerekeranye nâInama Nyunguranabitekerezo ku Mategeko Mpuzamahanga yâUmurimo hagati ya Leta, Abahagarariye Abakoresha nâAbahagarariye Abakozi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi nâInama Nkuru ya 61 yâUmuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ku wa 21 Kamena 1976;
– Umushinga wâItegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 150 yerekeranye nâimigendekere myiza yâumurimo yemerejwe i Geneve mu Busuwisi nâInama Nkuru ya 64 yâUmuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ku wa 26 Kamena 1978;
Umushinga wâItegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 154 yerekeranye nâimishyikirano rusange igenga umurimo, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi nâInama Nkuru ya 67 yâUmuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 3 Kamena 1981;
Umushinga wâItegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 155 yerekeranye nâUbuzima nâUmutekano ku kazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi nâInama Nkuru ya 67 yâUmuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 22 Kamena 1981;
Umushinga wâItegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 181 yerekeranye nâIbigo byigenga bishakira abakozi akazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi, nâInama Nkuru ya 85 yâUmuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 19 Kamena 1997;
Umushinga wâItegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 187 yerekeranye no guteza imbere ibyerekeye Ubuzima nâUmutekano ku kazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi nâInama Nkuru ya 95 yâUmuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 15 Kamena 2006.
12. Inama yâAbaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Minisitiri wâIntebe rishyiraho kandi rigena inshingano, imbonerahamwe yâimyanya yâimirimo, imishahara nâibindi bigenerwa abakozi muri Serivisi zâIbiro bya Minisitiri wâIntebe;
Iteka rya Minisitiri wâIntebe rishyiraho Umushinjacyaha wo ku Rwego rwâIgihugu: Bwana RUKAKA Gallican;
Iteka rya Minisitiri wâIntebe rishyiraho Abashinjacyaha bayobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye:
* Bwana BARAJIGINWA DiogĂšne;
* Madamu BATAMURIZA Alice;
* Bwana RUSANGANWA Augustin;
* Madamu MURIGIRWA Esther.
Iteka rya Minisitiri wâIntebe rishyiraho Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye: Bwana BUTERA Oscar;
Iteka rya Minisitiri wâIntebe rishyiraho Umushinjacyaha ku Rwego rwâIbanze: Madamu INGABIRE Yvette;
Iteka rya Minisitiri wâIntebe ryemerera Bwana NTAGANZWA Damien wari Umuyobozi wâIshami rishinzwe Imicungire no Kongerera Ubumenyi Abarimu mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri wâIntebe ryirukana burundu AIP Edouard KAYITARE, wari Umucungagereza mu Rwego rwâIgihugu rushinzwe Imfungwa nâAbagororwa (RCS);
Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gucunga imitungo yasizwe na bene yo nâimikoranire yâinzego zigira uruhare mu kuyicunga;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho uburyo nâinzira bikurikizwa mu guhindura izina;
Iteka rya Minisitiri rigena imigendekere yâubwishingire bwâumwana bukozwe na Leta;
Iteka rya Minisitiri rigena ibindi byitabwaho mu kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga nâuburyo bikorwa;
13. Inama yâAbaminisitiri yemeje amateka yirukana abasirikare 101 kubera amakosa ya discipline bakoze.
14. Inama yâAbaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
* Muri MINIJUST
Bwana BUGINGO Spencer: Legal Advisory Services Division: Senior State Attorney
Madamu UMURUNGI Providence: Head of International Justice and Judicial Cooperation Deparment
HABYARA COSTA Joseph: Director General of Law Enforcement Directorate General
* Muri MINECOFIN
Madamu MUKESHIMANA Marcel: Accountant General
* Muri Rwanda Biomedical Center (RBC)
– Madamu MUTEGARABA Nathalie: Corporate Services Division Manager
* Muri Gender Monitoring Office (GMO)
Deputy Gender Monitors: Bwana KABERA Jean Paul, Madamu MUKANDASIRA Caritas,
Madamu CYIZANYE Allen: Umunyamabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary
* Muri Rwanda Law Reform Commission (RLRC)
Madamu MUKESHIMANA Béata: Vice Chairperson
Bwana SONGA GASHABIZI Alain: Law Reform and Research Division Manager
Bwana GATERA RUKE Raymond: Law Revision Division Manager
* Muri Rwanda Education Board (REB)
Bwana NZITABAKUZE Claudien: Head of Teacher Development and Management (TDM)
– Bwana KAGERUKA Benjamin: Head of Education Quality and Standards (EQS)
* Muri Rwanda Standards Board (RSB):
Bwana MURENZI Raymond: Umuyobozi Mukuru/Director General
* Mu UMWARIMU SACCO
Madamu UWAMBAJE Laurence: Umuyobozi Mukuru/Director General
* Abagize Inama zâUbuyobozi/Members of the Board of Directors
Muri NGALI HOLDING Ltd
1. Bwana RUTAYISIRE MUSONI Jean: Chairperson
2. Madamu HABIYAKARE Chantal: Vice Chairperson
3. Dr. NKURUNZIZA Alphonse
4. Madamu BAMWINE K. Loyce
5. Madamu UMWALI Mireille
6. Bwana RURAZI Justin
7. Bwana Gen CESAR
Muri FARG
1. Madamu IHOGOZA Frances: Chairperson
2. Sheikh BAHAME Hassan: Vice Chairperson
3. Bwana MAJYAMBERE Félix Aimable
4. Bwana NKUSI David
5. Dr. DUSHIME Théophile
6. Madamu WANZIGA Maureen
7. Madamu ABAKUNZI Anne
Muri National Identification Agency (NIDA)
1. Bwana MURANGWA Yussuf: Chairperson
2. Madamu KAGOYIRE Alice: Vice Chairperson
3. Bwana MUFURUKYE Fred
4. Bwana HABYARIMANA Gilbert
5. Bwana UWAJENEZA Clément
6. Dr. BAYISENGE Janet
7. Madamu HABYARIMANA Béata
Muri Rwanda Natural Resources Authority (RNRA)
1. Bwana RUTABANA Eric: Chairperson
2. Madamu NYIRABAVAKURE Rose: Vice Chairperson
3. Bwana SANO James
4. Madamu MUKAMUNANA Alphonsine
5. Dr. SEMWAGA Octave
6. Madamu MUKABATANGA Chantal
7. Madamu BAGWANEZA Suzan
Muri Institute of National Museums of Rwanda (INMR)
1. Dr. KABWETE Murinda Charles: Chairperson
2. Madamu GAHONGAYIRE Liberata: Vice Chairperson
3. Madamu MUGWANEZA Pacifique
4. Bwana NIYITEGEKA Bonaventure
5. Madamu NDENGEYINGOMA Louise
6. Dr. MUSABE Joyce
7. Bwana SEBUHORO Edwin
Muri National Commission for the Fight against Genocide (CNLG)
1. Dr. HAVUGIMANA Emmanuel: Chairperson
2. Madamu MUTAKWASUKU Yvonne: Vice Chairperson
3. Dr. MUHAYISA Assumpta
4. Bwana SIBOMANA Saidi
5. Madamu KAYITESI Immaculée
6. Rev. SIBOMANA Jean
7. Dr. NZABARIRWA Wenceslas
Muri Rwanda Biomedical Center (RBC)
1. Prof. Philip Cotton: Chairperson
2. Dr. Etienne KARITA: Vice Chairperson
3. Dr. Charlotte BAVUMA
4. Bwana Danny MUTEMBE
5. Madamu Hadija MURANGWA
6. Madamu UWAMWIZA Claudine
7. Madamu KAYISIRE Marie Solange
Muri Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honors (CHENO)
1. Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien: Chancellor
2. Madamu UWUMUKIZA Franà §oise
3. Dr. NKAKA Raphael
4. Bwana NDAHIRO Tom
5. Madamu MILENGE Immaculée
6. Bwana MUNYAKABERA Faustin
7. Dr. UWERA Claudine
8. Lt. Col. NYIRIMANZI Gérard
9. Madamu MUKASARASI Godelieve
15. Mu Bindi:
a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko Urwego rwâUmuvunyi rwateguye Icyumweru cyo Kurwanya Ruswa kizaba kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 9 Ukuboza 2016. Insanganyamatsiko yâuyu mwaka ni: âTanga umusanzu wawe utunga agatoki ruswa.â
b) Minisitiri wâIngabo yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko ku bufatanye bwâIgihugu cyâUbuholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateguwe amahugurwa agamije gushyira mu bikorwa no guteza imbere Amahame ya Kigali yerekeranye no kurinda abaturage mu buryo bwagutse mu gihe cyâubutumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Ayo mahugurwa abera muri Rwanda Peace Academy i Musanze kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2016, azitabirwa nâabasirikare, abapolisi nâabasivili baturuka mu bihugu 14 harimo 12 byo muri Afurika.
c) Minisitiri wâUbutegetsi bwâIgihugu yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko u Rwanda ruzifatanya nâisi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wâAbafite ubumuga tariki ya 3 Ukuboza 2016. Ku rwego rwâIgihugu, uwo munsi uzabera mu Karere ka Rwamagana. Insanganyamatsiko ni:âKugera ku ntego 17 zâIterambere rirambye, Duteza imbere umurimo kuri bose.â
d) Minisitiri wâImari nâIgenamigambi yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko ku bufatanye nâIsoko ryâImari nâImigabane mu Rwanda nâIshyirahamwe Nyafurika ryâImari nâImigabane hateguwe Inteko Rusange Ngarukamwaka ya 20. Iyo nama izabera i Kigali kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni: âIcyerekezo 2030: Duteze imbere urwego rwâImari nâImigabane muri Afurika hagamijwe kugera ku bukungu burambye.â
e) Minisitiri wâUmuco na Siporo yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko:
Umunsi wâIntwari uteganyijwe kuba ku itariki ya mbere Gashyantare 2017 uzabanzirizwa nâIcyumweru cyahariwe Intwari kizatangira tariki ya 20 kugeza 31 Mutarama 2017. Insanganyamatsiko ni: âUbutwari ni uguhitamo ibitubereyeâ.Inama Nyunguranabitekerezo nâabafatanyabikorwa kuri gahunda yo gushyira Inzibutso za Jenoside za Gisozi, Murambi, Bisesero na Nyamata mu Murage wâIsi yabereye i Kigali kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 9 Ugushyingo 2016.
Kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2016, Ikipe yâIgihugu yâumupira wâamaguru Amavubi yâAbatarengeje imyaka 20 yitabiriye amarushanwa yâumupira wâamaguru arimo kubera i Rabat muri Maroc, ahuza amakipe yâIbihugu bifitanye ubufatanye bukomeye nâUbwami bwa Maroc.Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2016, u Rwanda rwateguye Irushanwa Mpuzamahanga ryâAmagare ku nshuro ya 7 âTour du Rwanda 2016â. Iri rushanwa rizitabirwa nâamakipe 17 azaturuka mu bihugu 12 byo muri Afurika, Uburayi na Amerika ya Ruguru.
f) Minisitiri wâAbakozi ba Leta nâUmurimo yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko hateguwe Itorero ryâAbayobozi bo mu Nzego zâIbanze nâabo mu Butegetsi bwite bwa Leta rizabera muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, mu Karere ka Huye, mu Ntara yâAmajyepfo, kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni:âGutanga Serivisi Nziza ku muturage: ni intego duhuriyeho.â
g) Minisitiri ushinzwe Impunzi nâImicungire yâIbiza yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2016 u Rwanda rwakiriye Inama Nyunguranabitekerezo yigaga ku ngamba zafashwe nâu Rwanda mu bijyanye no guteza imbere imibereho yâimpunzi zahungiye mu Rwanda.
h) Minisitiri wâUburinganire nâIterambere ryâUmuryango yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko:
Ku bufatanye na Kigali International Conference Declaration na Polisi yâIgihugu hateguwe Inama yâIhuriro ku rwego rwâAkarere izitabirwa nâAbagore bakora mu Nzego zishinzwe Umutekano. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni: âUruhare rwâAbagore mu kurinda umutekano: gushyiraho ingamba nshya.â Iyo nama izahuzwa kandi no Gahunda yâUbukangurambaga yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abagore iteganyijwe kuva tariki ya 25 Ugushingo kugeza ku ya 10 Ukuboza 2016.Ku bufatanye na Komisiyo yâIgihugu Ishinzwe Abana (NCC) na Minisiteri yâUmuco na Siporo hateguwe Inama Nkuru yâAbana ya 11 tariki ya 8 Ukuboza 2016, izabera mu Ngoro yâInteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko ni: âUburere buboneye, umusingi wâUmuco.â
i) Minisitiri wâUrubyiruko nâIkoranabuhanga yamenyesheje Inama yâAbaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama yâUmuryango Mpuzamahanga ushinzwe guhuza ibikorwa byâiterambere mu itumanaho (ITU) ku rwego rwâAkarere ka Afurika hagamijwe kwisuzuma nka Afurika mu rwego rwo gutegura Inama yâuwo Muryango ku rwego rwâisi. Iyi nama izabera muri Hoteli Marriot kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Ukuboza 2016.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo yâInama yâAbaminisitiri.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


