Abaturage b’ahitwa Lopa muri Teritwari ya Ituri bishe umugabo bamutwitse ari muzima kuri uyu wa Kane ushize bamushinja kwiyicira abana be babiri b’abakobwa abatemesheje umuhoro. Aba bakobwa umwe akaba yari afite imyaka 10 undi afite 17.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi wa Teritwari ya Ituri, Idrissi Koma yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo wishwe yivuganye abakobwa be amaze amezi 4 avuye muri gereza. Mu kugera iwe, ngo yatangiye gutera ubwoba umugore yakekagaho kumuca inyuma ubwo yari afunze.
Uyu mugore we ntacyo yabaye nyuma yo guhunga umugabo agiye kumwivugana, umugabo nawe abonye atabonye uwo yashakaga umujinya awutura abakobwa be harimo umwe wari uvuye ku ishuri.
Nyuma y’ibi, abaturage bararakaye cyane nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga, badukira wa mugabo baramuhondagura babonye bidahagije bamutwikira mu muhanda mukuru. Umuyobozi w’aha hantu akaba yasabye abaturage kujya bagana ubutabera mu gihe havutse ibibazo nk’ibi aho kwihorera.
[ad id=”44145″]
Mu kwezi kwa munani gushize, undi mugabo nawe yitabye Imana nyuma yo gukubitwa iz’akabwana n’abaturage b’ahitwa Hoho, agace ko mu nkengero z’amajyepfo ya Bunia muri Ituri.
Umuyobozi w’agateganyo wa Bunia wamaganye ubu bwicanyi, akaba yaravuze ko uyu mugabo yishwe n’insoresore zamufashe nk’umujura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


