Abasirikare b’u Rwanda baratungwa agatoki ko baba barasiye umukongomani ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Sangiza iyi nkuru

Bitangazwa ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, ko abasirikare b’u Rwanda barinda umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahazwi nka Petite barriere barashe Umukongomani nyuma yaho henda no kubaho imvururu.
Radiyo Okapi, dukesha iyi nkuru itangaza ko aba basirikare b’u Rwanda barashe uwo Mukongomani wari mu kigero cy’urubyiruko utatangajwe amazina, bamushinja kwinjira ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe.
[ad id=”44145″]
Nyuma y’iki gikorwa urundi rubyiruko rwo hakurya y’umupaka muri Congo ngo rukaba rwashatse guteza imvururu ariko polisi muri iki gihugu cy’igituranyi igerageza guhosha izo mvururu.
Iki kinyamakuru kandi gikomeza gitangaza ko umurambo w’uwarashwe wajyanwe i Goma mu buruhukiro mu bitaro Hôpital Général de Goma (Nord-Kivu), raporo ku bihugu byombi nyuma y’icyo gikorwa ngo ikaba yashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’i Rubavu.
Muri Kanama uyu mwaka nibwo abasirikare babiri bambaye imyenda y’ingabo za Congo barashwe n’abasirikare b’u Rwanda mu minsi itandukanye nabwo bagerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda binyuranyije n’amategeko, izi mfu zikaba zikomeje kugaragara hagati ya Goma(RDC) na Gisenyi(Rwanda).
[ad id=”44145″]
Mu gushaka kumenya icyo igisirikare cy’u Rwanda kivuga kuri ibi bitangazwa, ku murongo wa telefone igendana ya Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yatangarije Bwiza.com ko aya makuru atayazi, gusa ngo akaba agiye kuyakurikirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *