Mu ijambo Perezida mushya w’Amerika Donald Trump aherutse kuvugira kuri televiziyo ya CBS, ku wa gatanu w’icyumweru gishize ariko rikongera kugarukwaho muri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016, Perezida Trump yavize ko abantu baakabakaba miliyoni bari muri Amerika ku mpamvu zitandukanye barimo abimukira bahaari mu buryo butemewe n’amategeko, abacuruza n’abaloresha ibiyobyabwenge, ibico by’amabandi, abafitanye ibibazo na leta n’abandi batandukanye aribo bazahambirizwa ku ikubitiro cyangwa byabangombwa bagafungwa.
Perezida Trump yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukumira burundu abavogera Amarika hazubakwa urukuta runini rutandukanya Amerika na leta ya Mexique, kuko ariho ngo hakunze kwinjirira abadafite ibyangombwa.
Mu ijambo rye yagize ati”ubundi nari kuzakoresha uruzitiro ariko hazubakwa urukuta nirwo rwiza.
Kubakisha uru rukuta rutandukanya Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Mexique, ni bimwe mu byo Perezida Trump yagiye avuga ko azageraho naramuka atowe, ariko akongeraho ko we azarwubakisha hanyuma Mexique ikaba ariyo itanga amafaranga n’ibindi byose bizayigendaho.
[ad id=”44145″]
Jeunafrique dukesha iyi nkuru ivuga ko mu minsi yashize umunyamabanga wa Leta yatangaje koi bi bitazoroha ko Mexique ariyo yakwishyura 100% by’ibizagenda kuri uru rukuta, kuko ibi byari nko kwishakira amajwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


