Abaminisitiri b’ibihugu bitandatu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) bemeranyije guhuriza hamwe imbaraga bagafatanya kwamamaza umukandida watanzwe n’igihugu cya Kenya ku mwanya w’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mbere yo guhaguruka yerekeza muri Kenya, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko iyi nama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu rwego rwo kurebera hamwe uko umukandida watanzwe na Kenya nk’igihugu kiri muri EAC yakwamamazwa akazabasha gutsinda amatora y’umuyobozi wa AU.
[ad id=”44145″]
Itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama riragira riti “Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bemeranyije ko kandidature ya Amb. Amina Mohamed ukomoka muri Kenya ku myanya w’umuyobozi wa EAC ari kandidatire ya EAC muri rusange, ku bw’ibyo abaminisitiri bemeranyije kumwamamaza mu bihugu byose by’Afurika”
Muri aya matora azaba mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2017 mu nama ya AU izabera muri Ethiopia, Amb. Amina Mohamed wa EAC azaba ahatana mu matora na Dr Pelonomi Venson-Moitoi, ukomoka muri Botswana, ndetse Agapito Mba Mokuy we uturuka muri Equatorial Guinea
Aya matora yagombaga kuba yarabaye mu kwezi kwa karindwi mu nama ya AU yabereye i Kigali gusa biza kurangira habuze umukandida utsinda bituma amatora yimurwa, icyo gihe EAC yari ihagarariwe n’umugandekazi Dr Specioza Wandira Kazibwe waje no gukurwa mu bahatana.
[ad id=”44145″]
Umukandida uzatsinda aya matora azasimbura Dr Nkosazana Dlamini-Zuma ukomoka muri Afurika y’Epfo wanze kongera kwiyamamariza kuyobora AU muri manda ya kabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


