Somalia: Perezida Hassan Sheik Mohamoud aratabariza igihugu cye kubera inzara

Sangiza iyi nkuru

Perezida Hassan Sheik Mohamoud wa leta ya Somalia aratabariza igihugu cye kubera ikibazo cy’inzara cyugarije abaturage be gikomeje gufata indi ntera kubera ubutayu.
[ad id=”44145″]
Mu ijambo rye aherutsekugeza ku itangazamakuru yagize ati”uwabibasha yafasha abaturage ba Somalia kubera ikibazo cy’amapfa gikomeje gufata indi ntera bitewe n’ubutayu bwiyongera umunsi ku wundi muri iki gihugu.”
Yakomeje asaba abaturage bo muri kiriya gihugu gukomeza gufatanya basangira ibihari mu gihe nta bundi bufasha barabona buturutse ku ruhande. Aha yanagarutse cyane ku banyasomaliya baba mu mahanga aho yagize ati”ndasaba cyane cyane abaturage bakomoka muri iki gihugu cya Somalia aho bari hose hirya no hino ku isi, kwibuka bene wabo bugarijwe n’inzara muri iki gihugu.”
[ad id=”44145″]
Ubu butayu bwo muri iki gihugu ngo buri kwiyongera uko bukeye n’uko bwije, ibi ngo bikaba biri guterwa ahanini no kuba hashize ibihembwe byinshi by’ihinga abaturage nta mvura babona.
Ni muri urwo rwego Perezida Hassan Sheik Mohamoud yanasabye imiryango mpuzamahanga yita ku bababaye ko yagoboka aba baturage bafite ibibazo byo kubura ibiryo, amazi n’ibindi bikererwa mu buzima bwa buri munsi bikomeje kuba agatereranzamba.
Uyu muperezida asabye ubu bufasha nyuma y’uko mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka umuryango mpuzamahanga ufasha abatishoboye UN-OCHA, muri raporo wasohoye wavuze ko mu murwa mukuru gusa Mogadishu, abaturage bangana na miliyoni 5 bagize hafi 40% by’abaturage bo mu gihugu hose bafite ikibazo cy’inzara y’ibiribwa.
[ad id=”44145″]
Muri iyi mibare, abana basaga ibihumbi 300 bari munsi y’imyaka 5 y’ubukure, bafite ibibazo by’imirire mibi, mu gihe ibihumbi 50 muri bo, baba bafite amahirwe macye cyane yo kubaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *