“Abantu bifashisha ubumenyi kugirango bagere ku bisubizo by'ibibazo” Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016, u Rwanda rwakiriye inama y’ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi bwa Siyansi ku isi (TWAS: The World Academy of Sciences), ni ku nshuro ya 27 iyi nama ibaye kuva iki kigo cyashingwa.
Afungura ku mugaragaro iyi nama, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Siyansi ifite umumaro ukomeye mu guteza imbere sosiyete.
[ad id=”44145″]
TWAS yageneye Kagame igihembo kubera uruhare rugaragara yagize mu guteza imbere iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ari amahirwe ku gihugu cy’u Rwanda mu gukorana na TWAS, avuga ko gukorana n’iki kigo bizafasha u Rwanda gukomeza kujyana n’iterambere binafashe Afurika gukomeza guhanga udushya no guhangana n’ibura ry’akazi rikomeje kwibasira uyu mugabane.
Agaruka kuri iki gihembo yahawe, Perezida Kagame yavuze ko iki gihembo yahawe ari icy’Abanyarwanda bose badahwema kugaragaza imbaraga zigamije kurushaho guteza imbere u Rwanda. Ati “ Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bakoze cyane kugirango igihugu kigere aho kigeze ubu, Kuva kera, abantu bagiye bifashisha ubumenyi kugirango bagere ku bisubizo by’ibibazo babaga bafite.”
Perezida Kagame yemeza ko siyansi igira uruhare rukomeye mu iterambere, ikanafasha mu kugabanya itandukaniro hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye
Umukuru w’igihugu kandi yemeje ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugirango siyansi n’ikoranabuhanga birusheho kugera ku rwego rushimishije bifasha Abanyarwanda n’abatuye isi gukomeza kwiteza imbere.
TWAS ni ikigo gifite intego yo guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi hagamijwe iterambere rirambye cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere
[ad id=”44145″]
TWAS yashinzwe mu mwaka wa 1983, iki kigo cyashinzwe na Abdus Salam wakomokaga muri Pakisitani hamwe na mugenzi we Nobel laureate. Aba bombi bari bafite intego yo guteza imbere Siyansi n’ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira bahamyaga ko zagabanya ubukene n’indwara z’ibyorezo zitandukanye, TWAS ifite icyicaro gikuru i Trieste mu Butaliyani.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *