Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 Sultani Makenga ari muri Uganda mu murwa mukuru Kampala, mu gihe hari hamaze iminsi igisirikare cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gitangaje ko yaburiwe irengero.
[ad id=”44145″]
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo ingabo za kongo zari zagabye ibitero mu duce tw’Uburasirazuba bw’igihugu cyabo ndetse hakanumvikana urwamo rw’ibiturika ahagana ku mupaka utandukanya kongo na Uganda, nyuma ya raporo yari yatanzwe n’ubuyobozi ko uyu musirikare yarengeye muri utu duce.
Ikinyamakuru Reuters dukesha iyi nkuru kivuga ko nyuma yaho kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016 aribwo igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Sultani Makenga ahari kandi ko ameze neza mu mujyi wa Kampala ndetse ko n’ingabo ze ziri mu Burengerazuba bwa Uganda.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Paddy Ankunda yagize ati “Makenga ari muri Uganda mu murwa mukuru Kampala ahitwa Bihanga ndetse n’ingabo ze za M23. Uyu musirikare yongeyeho ko n’undi wese utanga amakuru ahabanye n’ayo aba ari kubeshya.
Uyu musirikare kandi yanahakanye amakuru avuga ko leta ya Uganda ngo yaba yahise ishyira ingabo zayo ku mipaka itandukanya ibihugu byombi.
[ad id=”44145″]
Mu bihe byashize mu gace k’Uburasirazuba bwa kongo hadutse undi mutwe w’iterabwoba utaramenyekanye, bikekwa ko na wo waba wihishe inyuma y’ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abaturage bo muri iki gihugu, ndetse bikaba binavugwa ko uyu mutwe ushingiye ku kutavuga rumwe na Perezida Kabila ushaka kwiyamamariza kuyobora indi manda mu gihe ubutegetsi bwe biteganywa garangira muri uku kwezi gutaha kw’Ukuboza.
Mbere y’uko uyu mutwe wa M23 usa n’utsinzwe muri 2013, uyu mutwe wari ufite imbaraga ndetse n’intwaro zihagije ku buryo wamaze igihe kirekire ucunga uduce twiganjemo amabuye y’agaciro duherereye mu Burasirazuba bwa Kongo.
[ad id=”44145”]
Uyu mutwe waje gusa n’utsindwa nyuma y’uko hitabajwe imbaraga z’igisirikare cya UN, ari bwo zatangiye guhungira muri Uganda ndetse no mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *