Kuva ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo Perezida Nkurunziza bari bagiye kumuhirika ku butegetsi (Coup d’Etat) bikanga, ntabwo yari yagerageza ngo asohoke mu gihugu, n’umuturage kuba yasohoka mu gihugu ngo bisigaye bisa nk’aho ari icyaha kimwe no kukigarukamo.
Hagendewe ku nkuru y’ikinyamakuru cy’i Burundi (yaga Burundi), ngo biragoye kuba wasohoka mu gihugu i Burundi ukongera ukagaruka, ko ibibazo ubazwa byonyine ugiye kugenda cyangwa ugarutse, ngo uhita wibaza ko urugendo rwawe ubwarwo ari icyaha.
[ad id=”44145″]
Kuba wasohoka i Burundi ngo ugiye muri RDC cyangwa mu Rwanda ngo kabone nubwo waba ufite ibyangombwa by’inzira (passeport/laissez-passe), bakubaza ibibazo byinshi ndetse hakazaho na numero ya telefone waba unayifite bakayikwambura bakareba abo mwavuganye n’ubutumwa wakoresheje.
“Mbere na mbere uvuye he? Uri mwene nde, hano i Burundi utuye he? Ukora iki? Mu buzima busanzwe uzwi nk’umuntu ukora iki? Mama wawe ni nde, papa wawe ni nde? Vuga numero yawe ya telefone? Mpereza telefone yawe!”. Ibi ni bimwe mu bibazo uwinjiye mu Burundi avuye mu Rwanda cyangwa muri Congo ngo abazwa kandi mu by’ukuri bafite ibyangombwa bye binanditseho ibi byose aba abazwa(imyirondoro).
[ad id=”44145″]
Ibi bibazo ababibaza ngo ni abasirikare n’abapolisi baba banafite imbunda za mitrailleuses zinacometseho bya roketi, umugenzi ubageze imbere ngo ahanini aba asaba Imana ngo abone ahivanye, ngo kuko hari n’igihe bahita bamuta muri yombi, akajyanwa mu rwego rw’iperereza.
Urugendo ngo rubi rukomeye ndetse rushobora no gutuma wahita unagirirwa nabi, ni ukuba waba uturutse ku butaka bw’u Rwanda witwa Umurundi cyangwa wambutse uganayo, ibi byo ngo ni ikindi kintu bamwe banafata nkaho bisa nk’icyaha gikomeye.
Ese umukuru w’igihugu we kuki yanga gusohoka igihugu?
Nk’uko byatangajwe haruguru ku mutwe w’inkuru, Perezida Nkurunziza yari agiye gukorerwa kudeta ari mu nama ya EAC muri Tanzanira, yagarutse mu gihugu aciye iy’icyanzu kuko i Bujumbura isasu ryavuzaga ubuhuha, ku kibuga cy’indege ndetse no hafi y’ahakorera radiyo na televiziyo by’igihugu.
Kuva kuri iyo tariki ya 13 Gicurasi 2015, uyu mukuru w’igihugu atumirwa mu nama mpuzamahanga we akohereza intumwa zigenda zimuhagarariye, agasigara mu gihugu cye.
Gusa abasesenguzi mu bya politiki, ibi bakaba babifata nkaho bwaba ari ubwoba afite no kutizera abayobozi haba mu gisirikare na polisi ndetse n’abanyapolitiki bakorana, ko yasohoka igihugu agasanga noneho intebe ye bayicayeho ubutabasha kuyibakuraho.
Uku kwigumira mu gihugu imbere, bikaba byibazwaho na benshi amaherezo yabyo, hibazwa niba azasohoka mu gihugu cye ari uko iyi manda ye ya 3 yarangiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


