ICC irashaka kuburanisha abasirikare b'Amerika

Sangiza iyi nkuru

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC ruravuga ko ingabo z’Amerika ari zimwe mu zagize uruhare rukomeye mu bwicanyi, ihohoterwa ndetse n’ubundi bugizi bwa nabi bwakorewe abaturage muri Afuganistani.
[ad id=”44145″]
Uru rukiko ruvuga ko rufite ibihamya by’uko izi ngabo z’Amerika zakoze ubugizi bwa nabi muri kiriya gihugu, hifashishijwe amakuru atangwa na bamwe mu basirikare babo batawe muri yombi bagahatwa ibibazo n’uru rukiko.
Amakuru atangwa n’aba basirikare avuga ko hari amakuru abitswe n’inzego z’iperereza z’Amerika agaragaza uruhare rw’abasirikare babo, bakoze ibikorwa by’ubwicanyi, gufata ku ngufu ndetse no gutoteza.
Muri raporo y’umwaka y’uru rukiko, Umushinjacyaha mukuru Fatou Bensouda yasabye ubucamanza ko bwatanga uburenganzira ababishinzwe bagakora iperereza ryimbitse kuri Amerika, bityo nayo ikaba yazitaba urukiko nk’uko bikorwa ku bindi bihugu.
Fatou akomeza avuga ko nubwo amerika yakwanga kwitaba uru rukiko mpuzamahanga ndetse igasa n’ishaka gukingira ikibaba abasirikare bayo, ko uru rukiko rwakagombye gukora ibishoboka byose nayo ikaburanishwa kuko uru rukiko rureba abanyabyaha bose bakomeye kandi b’ibijyanye na politiki.
Aba basirikare ba Amerika bashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Afganistani mu ntambara yabaye guhera mu kwezi kwa 5 muri 2003 kugeza mu mpera za 2014. Abasirikare b’Amerika bagera kuri 61 bakaba baratawe muri yombi.
Mu bindi bihugu bivugwamo ingabo zagiriye nabi abaturage muri kiriya gihugu, harimo Poland, Romania ndetse na Lithuania. Muri ibi bihugu byose hakaba haratawe muri yombi abasirikare bagera kuri 26 bashinjwa ibyaha nk’ibi.
[ad id=”44145″]
Uru rukiko rwashyizweho muri 2002, mu rwego rwo guhana ibyaha bikomeye byakorewe mu gihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, ariko mu myaka yashize nibwo ibihugu by’Afurika byatangiye gusaba kuva muri uru rukiko kuko byarushinjaga kubiryamira no kubyibandaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *