Kenya: Wiliam Ruto arashinja Odinga koshya leta

Sangiza iyi nkuru

Perezida wungirije wa Leta ya Kenya William Ruto, arashinja Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri kiriya gihugu gushoza intambara y’amagambo muri Guverinoma bigatuma Leta ifata umwanzuro wo gukura abasirikare muri Sudani y’epfo.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo ubwo bari mumuhango wo gutwika intwaro zambuwe abari bazitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gace ka Kajiado, Wiliam Ruto arashinjwa guteshuka ku ntego nyamukuru yari yabateranyirije aho, ahubwo akataka Railla Odinga amushinja kujya leta mu matwi akayoshya gukura ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’epfo hutihuti.
Yagize ati ”ikibazo uko cyaba kimeze kose, si ikibazo gito. Kuko n’umutekano wacu mu gihugu cyacu uteye impungenge. Icyemezo Perezida ari nawe mugaba mukuru yafashe, ntago dukwiye kugifata nk’ikibazo cyoroheje. Ibi bisa n’agakino ka Politike turi gukina ku kijyanye n’umutekano.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyo gukura ingabo muri Sudani y’epfo gisa naho cyari cyarateguwe ndetse wagirango kiri mu Itegeko Nshinga ry’igihugu.
[ad id=”44145″]
Ni nyuma y’iminsi micye leta ya Kenya ifashe umwanzuro wo gukura ingabo zayo zacungaga umutekano muri Sudani y’epfo, nyuma y’uko uwari uhagarariye UN yirukanywe asshinjwa kutuzuza inshingano zo kurinda abasivile n’ibyabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *