Amerika irasabira Sudani y’Epfo kubuzwa kugura intwaro u Burusiya ntibubikozwe

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa kane zakwirakwije mu banyamuryango 15 bagize Akanama k’Umutekano ka Loni umushinga w’umwanzuro usabira Sudani y’Epfo gufatirwa ibihano mu bijyanye no kugura intwaro mu gihe umuyobozi muri Loni aherutse no gutangaza ko muri iki gihugu hashobora kwaduka ubwicanyi bushingiye ku moko cyangwa se jenoside.

[ad id=”44145″]

Amakimbirane ya politiki hagati ya perezida Salva Kiir ukomoka mu bwoko bwa Dinka n’uwari visi perezida we, Riek Machar, uva mu bwoko bwa Nuer, yatumye haduka intambara hagati y’abaturage mu 2013 yakurikiwe n’amakimbirane ashingiye ku moko. Aba bagabo baje gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano mu mwaka ushize, ariko iza kubura muri Nyakanga muri uyu mwaka Dr Riek Machar afata iy’ubuhungiro.

Bwana Adam dieng, umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu bijyanye no gukumira jenoside, mu cyumweru gishize ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo, yatangaje ko ibyo yabonye yanumvise bigaragaza ko urwango rushingiye ku moko no kwibasira abasivili bishobora kuzavamo jenoside niba hatagize igikorwa ubu ngo bihagarare. Dieng akaba yarasabye ibihugu bigize akanama k’umutekano n’ibyo mu karere, gufatanya bikagira icyo bikora amazi atararenga inkombe.

panews-bt_p-aa144b22-9834-441c-abda-758029c88132_i1

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Samantha Power, yabwiye aka kanama ko umuburo wa Adam dieng ukwiriye gufatwa nk’intabaza kandi nta muntu ukwiriye kuzavuga ko atabibonye biza nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

[ad id=”44145″]

Akanama k’amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kakunze gukangisha Sudani y’Epfo kuyifatira ibihano biyibuza kugura intwaro, ariko igihugu cy’u Burusiya nk’ikivuga rikijyana muri aka kanama ndetse n’u Bushinwa bikitambika uyu mwanzuro.

Ambasaderi w’u Burusiya wungirije mur Loni, Petr Iliichev, yamaganye uyu mwanzuro avuga ko ntacyo wafasha gifatika mu gukemura amakimbirane ari muri iki gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *