Ikigo gishinzwe gutanga ibihembo hagendewe ku mikorere y’ibitaro COHSASA, gikorera muri Afurika y’Epfo cyahaye igihembo Ibitaro byitiriwe umwami Faisal kubera imitangire myiza ya serivisi bitanga nubwo abakigana basanga hari serivisi zikwiriye kunozwa kurushaho.
[ad id=”44145″]
Abagana ibitaro byitiriwe umwami Faisal bikorera mu Mujyi wa Kigali bashimira serivise bahabwa ariko bagasanga hari ibikwiye kwitabwaho kugira ngo serivisi zibe nziza kurushaho.
Bamwe muri aba baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru bagize bati:
– “Serivice turazishima, zakomereza aho, ariko aba specialiste(inzobere)mu buvuzi baboneka gake, cyane cyane mu gitondo. Mbega bakwiye kongera inzobere.”
– ”banyitayeho kuko nazanye umuntu narahebye ubuzima bwe, ariko uko iminsi ihita nsigaye mbona ko mfite umuntu muzima”
– ”Nkurikije uko nabibonye mu Bubiligi aho nivuje, ndabona nta tandukanyirizo rihari, ndi mu cyumba gifite TV, Frigo, nk’umuntu umara iminsi hano ni ingenzi. Ikindi ibitanda byajya byegurwa hakoreshejwe telecomande nk’uko ahandi bikorwa.”
Umuyobozi w’ishami ry’imitangire ya services muri ibi bitaro Dr. Ngambe Tharcisse avuga ko bagikesha kubungabunga umutekano mu bitaro, ubwirinzi n’ubutabazi, isuku, services zitangwa amasaha yose y’umunsi, services z’abana n’ibiribwa byabo n’ibindi bigera ku 150 bashingiraho.
Umuyobozi mukuru w’ibyo bitaro Dr. Emile Rwamasirabo, avuga ko icyo gihembo kigaragaza ubwitange no gukora cyane byaranze inzego zitandukanye z’ibyo bitaro, kandi ngo hari icyizere ko n’ibindi bitaro bizakibona.
[ad id=”44145″]
Yagize ati : ”Niba barongeye kudukorera ubugenzuzi bagasanga tugifite ubuziranenge, navuga ko mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda ari igikorwa gikomeye. Iki ni igihembo gikomeye cyasabye ko abantu bitanga, bagakora cyane. Nizeye ko mu myaka ikurikira n’ibindi bitaro byo mu Rwanda bizabona iki gihembo.”
Iki gihembo cyatanzwe n’ikigo COHSASA uretse Afurika y’Epfo, u Rwanda nirwo rukibonye mu bihugu bibarizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara. Magingo aya Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite abaganga b’Inzobere bahoraho 34, abadahoraho 18, abaganga basanzwe 12 n’abaforomo 256.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



