Nyuma y’iminsi micye Donald Trump atorewe kuyobora Amerika, mu mujyi wa New York abaturage bamaze gusiba amazina yose ya Donald Trump ku nzu iyo ariyo yose yari iriho ayo mazina mu mujyi.
[ad id=”44145″]
Nk’uko bitangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika, ngo ibi byakozwe mu buryo bw’imyigaragambyo kuko banahereye ku nyubako za Trump ku giti cye ziri mu mujyi wa New Yoke.
Umwe mu baturage bakoreraga muri ayo mazo ariho amazina ya Donald Trump, yavuze ko gusiba aya mazina ari ukugirango n’uzaza ikindi gihe atazagirango umujyi ni uw’umuntu umwe.
Gusa aba baturage ngo bari batangaje mbere y’amatora yo muri Amerika ko Donald Trump naramuka atowe hari ikizakora bityo ngo ibi bikaba ari bimwe mu byatangiye gukorwa.
[ad id=”44145″]
Abaturage bo muri uyu mujyi uherereyemo inyubako za Donald Trump ubusanzwe zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi, batangaje ko badashaka umujyi ufite amazina ya Perezida w’Amerika mushya.
Marjorie Jacobs yagize ati”ntago twumvaga dutuje tureba amazina ya Trump ku nzu zo muri uyu mujyi.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


