Repubulika ya Kenya, kuri uyu wa 3 Mata 2021 yihimuye ku Bwongereza bwayishyize ku rutonde rutukura rubuza abayiturukamo kujyayo, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwabonetse mu bihugu birimo Afurika y’Epfo na Brazil.
Ni icyemezo Guverinoma ya Kenya ifashe nyuma y’umunsi umwe u Bwongereza bwongereye iki gihugu kuri uru rutonde ruriho ibihugu 39 birimo bitatu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ari byo: u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.
U Bwongereza bwatangaje ko amabwiriza mashya yo gukumira abaturuka muri ibi bihugu [usibye abenegihugu babwo], azatangira kubahirizwa guhera tariki ya 9 Mata 2021.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yasohoye itangazo igaragaza kutanyurwa n’icyemezo cy’u Bwongereza, aho ikigereranya n’ubugambanyi.
Byatumye mu rwego rwo kwihimura, na yo itangaza ko tariki ya 9 Mata izatangira gukumira abagenzi baturuka mu Bwongereza, iki cyemezo kikaba kizamara ukwezi.
Iyi Minisiteri yagaragaje ko abazarenga kuri iri bwiriza, bazashyirwa mu kato k’icyumweru; ingingo itari isanzweho mbere y’uko icyemezo cy’u Bwongereza gisohoka.
Guverinoma ya Kenya ivuga ko kandi yamaze kwandikira u Bwongereza kugira ngo buyihe ibisobanuro ku mpamvu zatumye bufata iki cyemezo, kandi atari ho ubu bwandu bushya bwa Covid-19 bwagaragaye bwa mbere.
Ni icyemezo ivuga ko kizagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’igihugu, by’umwihariko mu bukerarugendo no mu bucuruzi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


