Umugambi wo kurandura imitwe yitwaje intwaro, ubusabe bwa Bagosora; mu nkuru nkuru zaranze icyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 29 Werurwe 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye: arebana n’ubutabera arimo aya Col. Théoneste Bagosora wangiwe gufungurwa, ay’umutekano arimo arebana n’umugambi wo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’aya politiki.

Inkuru nkuru zakiranze:

Ubufatanye bwa FARDC, RDF n’izindi ngabo mu guhashya imitwe yitwaje intwaro

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC), Gen. Maj. Richard Kasonga tariki ya 30 Werurwe yatangaje ko bari kuvugana n’ingabo zo mu Karere (zirimo RDF) kugira ngo bafatanye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.

Ni amakuru yaje akurikira avuga ko FARDC n’ingabo z’u Rwanda bazifatanya mu guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR n’indi yakomotse muri iki gihugu, yashinze ibirindiro muri RD Congo.

Byitezwe ko ingabo zizahuza imbaraga mu kurandura iyi mitwe zirimo iz’u Rwanda, Uganda, Angola, Tanzania, Congo/Brazaville, Zambia, Sudani y’Epfo n’izindi…

Col. Bagosora yangiwe gufungurwa atarangije igihano

Perezida w’urwego rwa UN ruzwi nka IRMCT rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, Carmel Agius tariki ya 2 Mata 2021 yanze ubusabe bwa Col Théoneste Bagosora bwo kumufungura hashingiwe ku kuba yararangije 2/3 by’igihano yakatiwe.

Col Bagosora wahamwe n’ibyaha bya jenoside yakatiwe igifungo cy’imyaka 35, mu 2019 asaba ko yafungurwa.

Gusa Agius yavuze ko bitashoboka bitewe n’uko Col Bagosora ufungiwe muri Mali, atigeze yicuza ibyaha yakoze. Yavuze kandi ko nta gihugu cyemeye kwakira uyu Munyarwanda wavugaga rikumvikana kuri repubulika yabanje.

Abarimo batatu bari abayobozi muri MINECOFIN na MININFRA barakatiwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 31 Werurwe 2021 rwahanishije bane barimo batatu bahoze bakora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’iy’Ibikorwaremezo (MININFRA) igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 3 FRW kuri buri wese yanyuma yo kubahamya ibyaha birimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba ni Rwankunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri MININFRA, Rwamuganza Caleb wabaye PS muri MINECOFIN, Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN na Serubibi Eric wabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiturire, RHA.

Aba bose batangiye gukurikiranwa n’ubutabera muri Kanama 2020, bafungwa by’agateganyo guhera tariki ya 23 muri uko kwezi. Urukiko rwabahaye iminsi yo kuba bajuriye, mu gihe baba babyifuza.

Uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Ndayishimiye muri CAR

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Centrafrika (CAR), guhera ku wa 29 Werurwe 2021.

Perezida Ndayishimiye yagiyeyo agiye kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we, Faustin Touadéra watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020.

Perezida Ndayishimiye yaboneyeho umwanya wo gusura ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri CAR, ziherereye mu birindiro bya Sibut, ndetse aganira n’Abarundi baba mu murwa mukuru, Bangui, ku ngingo zitandukanye zirimo imibanire yabo n’abo muri iki gihugu ndetse n’ubucuruzi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *