Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye itsinda ryo mu muryango w’abayobozi bakiri bato uzwi nka Young Presidents’Organisation riri mu Rwanda kuva kuwa 12 Ugushyingo. Iri tsinda rikaba rigizwe n’abantu 17 baturutse mu Bihugu Byunze Ubumwe ryo by’Abarabu (UAE), Australia, Israel, Scotland, Hong Kong, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Rwanda.
[ad id=”44145″]
Uwari uyoboye iri tsinda, Yariv Cohen, yavuze ko guhora basura u Rwanda byafashije uyu muryango kugira uruhare mu nzego zitandukanye z’ubukungu mu Rwanda.
YPO ni umuryango uhuriyemo abayobozi bakiri bato muri za business, bakaba barasabye perezida Kagame kuba umwe muri bo. Baganiriye na perezida Kagame ku bibazo bitandukanye by’umwihariko ikijyanye n’ishoramari mu Rwanda no kujya batanga raporo ku mishinga YPO yagizemo uruhare.
Muri urwo rwego YPO irashaka gutangiza isomero kuri internet, aho Yariv Cohen yavuze ko ubu buryo buzafasha abanyarwanda bajyaga bavunwa no kugera ku isomero rimwe rukumbi ry’u Rwanda bakabasha kubona ibitabo by’abanditsi batandukanye bo hirya no hino ku Isi babiboneye kuri internet.
[ad id=”44145″]
Umwe mu bagize uyu muryango muri gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma avuga ko hagiye gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuba Umunyarwanda aho ari hose yasoma ibitabo yifuza biri mu masomero atandukanye nta kiguzi.
Mu biganiro bagiranye na perezida kagame kandi, yabahaye ishusho y’aho u Rwanda rumaze kuva n’aho rugeze mu myaka 22 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira nziza yo guhindura amateka mabi yaranze ubuyobozi bwasimbuwe na leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yavuze ko u Rwanda rutakirangwa n’ibihe rwanyuzemo ahubwo rutera intambwe kandi rukora ibigamije iterambere ry’Abanyarwanda. Yongeyeho ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku bwumvikane Abanyarwanda bahisemo kandi ngo akaba ari ikintu waba umunyantege nke cyangwa umunyembaraga agomba kumva.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare, yavuze ko iyi ari inshuro ya 8 abagize YPO baje mu Rwanda kureba ahantu hashorwa imari ndetse ngo kuri ubu aba bakaba bamaze gushing imizi mu bukungu bw’u Rwanda.
Si inshuro ya mbere perezida kagame yakiriye abagize YPO muri Village Urugwiro kuko amaze kubakira kenshi, ndetse akaba yaranagiye yitabira ubutumire bwabo mu bikorwa babaga bateguye hanze. Uyu muryango ukaba waranahaye perezida kagame igihembo cy’imiyoborere myiza kizwi nka Global Leadership Award muri Werurwe 2003.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






