Umugabo n’umugore bo muri Kenya, kuri uyu wa 4 Mata 2021 batembanywe n’umugezi wa Nyamindi uherereye mu gace ka Kirinyaga, ubwo bifotorezaga ku nkengero zawo bizihiza umunsi wa Pasika.
Abaturage bari hafi aho bavuze ko byabaye mu masaha y’ikigoroba. Ngo babujije aba bakunzi bari banezerewe kwegera cyane uyu mugezi, bifata ‘selfie’ ariko barabyanga bakomeza igikorwa cyabo.
Uwitwa Eliud Muriithi yabwiye Nation dukesha iyi nkuru ko ubusanzwe ku nkengero z’uyu mugezi hanyerera ku buryo aba bakunzi bakomezaga kuwegera cyane bari bafite ibyago byo kugwamo. Ni ko byaje kubagendera, bahatakariza ubuzima.
Muriithi yagize ati: “Twabonye bombi bifata selfie mbere yo kugwa mu mugezi. Ubwo twihutiye kubatabara ariko birananirana. Batembaga begeranye, byari ibihe bibabaje.”
Polisi ya Kenya yagiye gufasha abaturage gushaka imirambo ya ba nyakwigendera, ari nako ibaburira, ibabuza kwegera cyane imigezi muri ibi bihe by’imvura kuko hari ibyago byinshi byo gutembanwa na yo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Babiri bari mu buryohe bw’urukundo batembanywe n’umugezi bifotorezagaho
Abakundanyebarajyana nahobagiyebazakomezebakundane.
Babiri bari mu buryohe bw’urukundo batembanywe n’umugezi bifotorezagaho
Abakundanyebarajyana nahobagiyebazakomezebakundane.