Guinea Bissau: Hashyizweho Minisitiri w’Intebe wa 5 mu mwaka umwe

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Guinea Bissau cyashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wa Gatanu mu mwaka umwe kuri uyu wa Gatanu mu gihe iki gihugu cyakunze kurangwa no guhirika ubutegetsi gihanganye no kwikura mu bibazo bya politiki kirimo.

Iteka rya perezida rikaba ryagize Minisitiri w’Intebe Umaro Mokhtar Sissoco Embalo wahoze ari Brig. Gen. n’umujyanama wa perezida ndetse akaba yaranabaye minisitiri mu buyobozi bwabanje.

[ad id=”44145″]

Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko perezida Jose Mario Vaz yaseshe guverinoma yari iriho kuwa Mbere ushize nyuma y’aho uwari Minisitiri w’Intebe, Baciro Dja, ananiriwe gukura amajwi mu ishyaka riri ku butegetsi, PAIGC, bivugwa ko muri ibi bihe ririmo ubwumvikane bucye.

Abatavuga rumwe muri politiki y’iki gihugu muri Nzeri bari bemeranyije umugambi wo koroshya ibibazo byabujije Inteko Ishinga Amategeko kwemeza ingengo y’imari ndetse n’inkunga z’amahanga zagenerwaga iki gihugu zahagaritswe.

[ad id=”44145″]

Uyu mugambi w’ingingo 6 ukaba warashyizweho ku bufasha bw’abahuza mu karere, urimo n’amasezerano yo kuba hashyizweho guverinoma idashingiye ku mashyaka.

Iki gihugu cya Guinea Bissau kimaze kubamo ihirika ry’ubutegetsi inshuro 9 zose kuva mu 1980, bikaba bivugwa ko cyanabaye icyambu gikomeye cy’ikiyobyabwenge cya Cocaine kiva muri Amerika y’Amajyepfo kijyanwa mu Burayi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *