Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore wa nyakwigendera Rwigara Assinapol wari umushoramari, kuri uyu wa 8 Mata 2021 ntabwo yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze iminsi ibiri rumuhamagaje.
Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yabimenyesheje Radio Ijwi rya Amerika, ati: “Kugeza ubu ngubu tuvugana ntabwo yari yitaba”, abajibwe niba uru rwego rwamenyeshejwe impamvu atitabye, yasubije ati: “Kugeza ubu ngubu ntabwo impamvu atitabye arayitumenyesha.”
Tariki ya 6 Mata ni bwo umugenzacyaha w’uru rwego yahamagaje Adeline Rwigara, amusaba kugera ku cyicaro cyarwo ku Kimihurura saa tatu z’igitondo.
Gusa uwahamagawe ubwo yavuganaga n’munyamakuru w’iyi radiyo, yavuze ko atitaba kubera ko ari mu bihe byo kwibuka umugabo we, kandi guhera ejo hashize yatangiye icyunamo cyo kwibuka abe bazize jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru irambuye ku ihamagara rye https://bwiza.com/?RIB-yahamagaje-Adeline-Rwigara
Umuvugizi wa RIB utavuze icyo uru rwego ruhamagarira Adeline Rwigara, yatangaje ko nyuma yo kutitaba, ruzongera kumuhamagaza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


