Umusore uvuga ko yahoze ari umurwanyi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 8 Mata 2021 yakubitiwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda, agirwa intere.
Chimp Reports dukesha aya makuru ivuga ko uyu musore witwa Rodgers Innocent, atuye mu gace ka Burera Kikoro muri Kisoro, akaba afite imyaka 23 y’amavuko.
Mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cy’uyu wa 8 Mata ni bwo yahondaguwe n’abaturage barakaye, bamufatanye intama yari yibye mu gace kitwa Kibigu, mugenzi we bari kumwe ariruka.
Umuyobozi w’agace Innocent yafatiwemo, Sam Munezero yasobanuye ko muri icyo gitondo ari bwo abaturage bamutabaje, bamubwira ko “abantu bagiye kumwica, bamukekaho kwiba intama muri Kibigu.”
M23 ni umutwe wabayeho kuva mu mwaka w’2012 kugeza mu 2013 ubwo warambikaga intwaro, abari bawugize bagahungira mu bihugu bituranye na RDC. Wari warashinze ibirindiro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo uyu mutwe warambikaga intwaro, Innocent [niba ibyo avuga ari ukuri] yaba ari mu barwanyi bawo bahungiye muri Uganda, icyo gihe akaba yari afite imyaka 15 y’amavuko.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


