Moto yari yaribwe muri Nyagatare yafatanwe Ndizeye i Kirehe ukekwaho kuyiba

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibyumweru bibiri mu karere ka Nyagatare hibwe moto RB 059 G, kuri ubu polisi mu karere ka Kirehe yataye muri yombi Ndizeye Donatien, umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho kuyiba akaza kuyihahisha.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko kugirango iyi moto ifatwe ari umuturage watanze amakuru.
[ad id=”44145″]
Yasobanuye ko Ndizeye ubusanzwe ukomoka mu murenge wa Matimba akarere ka Nyagatare yasabye mugenzi we ukorera akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu gasanteri ka Karangazi muri Nyagatare kumutiza moto ngo abe arya umunyenga, akayimuha agahita aza kuyishakira umuguzi muri Kirehe.
Yavuze ati: “Mu byumweru 2 bishize, Polisi ya Nyagatare yari yatubwiye ko hari moto yibweyo ishobora kuba yaje ino, natwe dutangira gushakisha. Uyu Ndizeye rero amaze kuyigeza ino, yayihishe mu nzu atangira kuyishakira umuguzi, umuturage wari ugiye kuyigura nawe agira amakenga ya moto nzima igurishwa itagera hanze ngo ikore akazi akeka ko ari injurano, nibwo yabitubwiye tujya kuyireba dusanga ni imwe yashakishwaga, nibwo twahise tumufata, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigarama.”
[ad id=”44145”]
SP Rutaremara yashimye uyu muturage watanze amakuru yatumye hafatwa iyi moto anasaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda, bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikekwaho.
Yagize ati:”Turashimira abaturage uruhare bagira mu kwicungira umutekano, kandi abantu bakwiye gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba kuko hari imirimo myinshi umuntu yakora aho kwiba.”
Yasoje akangurira abaturage n’abamotari by’umwihariko kwirinda guha icyuho abajura babibira moto, bakirinda guha moto zabo abantu batizeye, bakanirinda uburangare kuko nabwo buri mu bituma bibwa, aho bibaye bakihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *