Kisoro: Uwitwa Uzamukunda ararwana n’ubuzima nyuma yo kurasirwa hafi y’umupaka wa Congo

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 42 wo muri Uganda ari kurwana n’ubuzima mu Bitaro bya Mutolere mu Karere ka Kisoro muri Uganda, nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru gishize arasiwe hafi y’umupaka na Congo n’abantu bataramenyekana.

[ad id=”44145″]

Uyu mugore witwa Efrance Uzamukunda, utuye mu mudugudu wa Murora, mu Murenge wa Muramba ho mu Karere ka Kisoro, ngo yatewe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice n’abagabo bari bafite imbunda bamusanze mu gasantere k’ubucuruzi ka Kibugu hafi y’ikiliziya cya Kibugu mu birometero nka 11 uvuye ku mupaka wa Uganda na Congo-Kinshasa.

Uyu mubyeyi akaba yari arimo arajyana umwana we w’umuhungu w’imyaka 8 urwaye ku Bitaro bya Kisoro ubwo aba bitwaje imbunda bamubonaga.

Umuyobozi wa Polisi muri Kisoro, Edgar Akankwasa, avuga ko bahise bamenyeshwa ayo makuru bakaba bari kwegeranya andi ashobora kubageza ku guta muri yombi abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

Naho Hajji Shafique Sekandi, komiseri ushinzwe abaturage muri Kisoro, yavuze ko muri aka karere hari kugaragara muri iyi minsi mu buryo budasobanutse intwaro ngo bikaba binasobanura impamvu hakomeje kwiyongera ubujura n’ubwicanyi bikoreshejwe imbunda.

[ad id=”44145″]

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga ko mu cyumweru gishize abantu 13 bo muri kano karere basanzweho kugira uruhare mu bujura butandukanye n’ubwicanyi, batawe muri yombi n’igipolisi kikabajyana i Kampala mu rwego rwo gukomeza iperereza nk’uko Hajji yakomeje atangaza.

Uyu muyobozi akeka ko umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Congo ushobora kuba ari yo soko y’imbunda ziri gukoreshwa mu Karere ka Kisoro mu gukora ibyaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *