Victoire avuga ko raporo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda idashingiye ku kuri

Sangiza iyi nkuru

Victoire Ingabire Umuhoza utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yanenze raporo y’ubushakashatsi bw’umwaka w’2020 Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iherutse gushyirwa ahagaragara, kuko ngo idashingiye ku kuri.

Iyi raporo yitwa ‘Rwanda Reconciliation Barometer’ yashyizwe ahagaragara tariki ya 22 Mata 2021, yerekana ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwageze ku kigero cya 94.7% kugeza mu mwaka w’2020.

Muri ubu bushakashatsi bukorwa nyuma y’imyaka itanu, habajijwe Abanyarwanda 12,600 mu turere twose tw’igihugu barimo abagize ingo 9,720 n’abandi 2880 bo mu bigo bibamo abantu benshi, nko mu mashuri no muri za gereza.

Hashingiwe ku bipimo (criteria) birimo:

  • Gusobanukirwa amateka, iby’ubu, no gutekereza ahazaza h’igihugu kiri ki kigero cya 94.6%.
  • Icyizere cy’uruhare rw’abaturage mu miyoborere kiri kuri 90.6%.
  • Ubutabera, amahirwe angana n’uburenganzira kiri kuri 93.1%.
  • Ubwenegihugu, ibiranga umuntu n’inshingano ze kiri kuri 90.6%.
  • Umutekano n’imibereho myiza kiri kuri 94.3%.
  • Imibanire y’Abanyarwanda kiri kuri 97.1%.

Victoire Ingabire mu kiganiro yagiranye na Radio BBC, yavuze ko hari ingero zigaragaza ko iyi mibare igaragara muri raporo atari ukuri, akanavuga ko abantu babajijwe muri ubu bushakashatsi bagize ubwoba bwo kuvuga ukuri.

Yabwiye umunyamakuru ati: “Ndakubwira nk’Umunyarwandakazi uba muri uru Rwanda. Umunyarwanda uba muri uru Rwanda abayeho mu bwoba, ntashobora kukubwira icyo afite ku mutima, cyane cyane iyo umubaza ngo ‘ese wibona nk’Umuhutu cyangwa Umututsi ?’ ”

Victoire yakomeje ati: “Icya mbere cyo dufite politiki ivuga ngo amoko ntahari. Numubwira uti ‘uri Umuhutu cyangwa Umututsi?, azakubwira ati ‘reka da! Ndi Umunyarwanda’ kubera bwa bwoba abayemo, ntazatinyuka kukubwiza ukuri.”

Asobanura impamvu abona ko ubwiyunge bukiri hasi, Victoire yatanze urugero rw’abanyeshuri bo mu ishuri ryo mu Karere ka Rubavu, bigeze kwanga kwicarana na bagenzi babo kubera ko ngo ari Abahutu. Ati: “Bati ‘bariya ni Abahutu, ntabwo twicarana na bo.’ ”

Ngo hari n’umuyobozi wigeze kuvuga ko Ingabire Victoire avuka mu bajenosideri, adakwiye kuyobora. Ati: “Izo mvugo zose zirahari. Donc, hari imvugo zivugwa, kandi zikavugwa na bamwe mu bayobozi cyangwa zigakorwa muri ibyo bikorwa nk’ibyo, cyangwa zikavugwa kuri social media n’abantu bazwi.”

Victoire avuga ko muri iyi raporo, ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyarwanda bacyibona mu bwoko ari 1%, gusa we akemeza ko iri 1% riboneka ku mbuga nkoranyambaga (social media) gusa. Ati: “Iryo 1% nibura twavuga ngo turaribona kuri za social media gusa, ariko niba tugisanga mu bana mu mashuri, tukumva abayobozi bavuga gutyo, tukabona ibiganiro binyura kuri televiziyo, abantu batoteza abandi, ibyo ni ibimenyetso bigaragara ko tugifite urugendo rurerure, ko uriya mubare uri hejuru.”

Umunyamakuru yamubajije niba mu bibazo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibaza harimo niba umuntu ari mu bwoko runaka (Umuhutu cyangwa Umututsi), na we amubaza ati: “Kuko baravuga ngo abantu bibona mu bwoko ni 1%. None bo bahera hehe bemeza ko abibona mu bwoko ari 1% batabajije icyo kibazo?”
Ubushakashatsi NURC yakoze mu 2010, bwagaragaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bwari ku kigero cya 82.3%, mu 2015 bugera kuri 92.5%.

Usibye Victoire Ingabire, na Pasiteri Antoine Rutayisire wamaze imyaka 12 akorera muri NURC, muri Kanama 2020 yigeze gutangariza kuri Real Talk Channel ko iyi mibare y’ubwiyunge mu Banyarwanda iterekana ukuri, avuga ko yemeranya n’abavuga ko itaragera kuri 90%.

Pasiteri Rutayisire yagize ati: “Nemeranya n’abavuga yuko tutaragera kuri 90%. Nanjye nakoze mu bumwe n’ubwiyunge, nabaye umukomiseri imyaka 12, 9 muri yo nabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ibintu by’ubumwe n’ubwiyunge njyewe ndanabikunda nkumva ari n’ibintu twese tugomba kwitaho kuko ndanabishyigikira cyane.” Yongeraho ko “Iyo wihaye igipimo kiri hejuru, bituma wirara.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *