Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abahanzi: Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade bakekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko.
Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Igihe ko aba batawe muri yombi ku matariki atandukanye (tariki ya 21 na 24 Mata 2021), bakekekwaho gukorera iki cyaha mu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge tariki ya 18 na 19 uku kwezi.
RIB ivuga ko bafunganwe kandi n’uwitwa Habimana Thierry usanzwe ari umufotozi, uyu na we akaba avugwaho gusambanya uyu mukobwa ubwo yari yamutumiye mu birori by’isabukuru tariki ya 19 Mata, akaza kumutahana, bagafatirwa muri Nyarugenge.
Abakekwa ubu bafungiwe muri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, n’uyu mukobwa boherejwe muri laboratwari y’igihugu ifata ibipimo bya gihanga, kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizifashishwa mu butabera.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Davis D na Kevin Kade bafunzwe bakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa
RIB nayo ntizajye ishyigikira amafuti, none bkababasani barazira iki!? Sinumva uwomukobwa nako( umutamuco) nubundi yaramaze kuba irimbi rishyingurwo naburi wese, !!!! Na Gisenyi, Kibuye, Gasabo, ubwo harabandi bamuzi ubwambure, yataye umuco RIB nirekure abobasore.