Umurwanyi w’umutwe witwaje intwaro wa FACT (Front for Alternation and Concord in Tchad), urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Chad, yahishuye uko Marshal Idris Déby Itno wayoboraga iki gihugu yarasiwe mu rugamba, bikamuviramo urupfu.
Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ukomoka muri Cameroon, J. Rémy Ngono ni we watangaje ibyahishuwe n’uyu murwanyi, gusa yirinda gushyira ahagaragara amazina ye nk’uko yari yabimusabye.
Uyu murwanyi yavuze ko igikuru FACT yashakaga ari uko Marshal Déby atagombaga kuyobora Chad manda ya gatatu (yari yatorewe). Ati: “Kubera ko igihugu si icye wenyine.”
Kugira ngo uyu mutwe ugere ku ntego yo kubuza Deby gukomeza kuyobora igihugu, watangije intambara.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Mata 2021, ahagana saa yine z’igitondo, uyu murwanyi avuga ko we na bagenzi be barasaniye n’ingabo za Leta mu gace ka Mao, kegereye umupaka uhuza Chad na Niger.
Muri uku kurasana ni bwo Déby wari wasuye ingabo za Leta yaje gukomereka, ahita yihutishirizwa mu murwa mukuru, N’Djamena, apfa hashize iminota mike.
Tariki ya 20 Mata, igisirikare cya Chad cyatangaje ko Marshal Déby yishwe n’ibikomere by’amasasu yarasiwe mu rugamba cyarwanagamo n’abarwayi ba FACT gusa nticyatangaza ibirambuye kuri aya makuru.
Iki gisirikare cyahise giha umuhungu wa nyakwigendera, Gen. Mahamat Déby Itno, inshingano yo kuyobora iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho, gusa abarwanyi ba FACT batangaje ko badashyigikiye ubutegetsi bwe, bavuga ko bagiye gukomeza kurwana, bagera i N’Djamena, na we bamuhirike ku butegetsi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Inyeshyamba yahishuye uko Marshal Déby yarasiwe ku rugamba
Iyi nkuru nticukumbuye,mugerageze kwandika kinyamwuga,kuko ntagishya kiri muri iyi nkuru
Inyeshyamba yahishuye uko Marshal Déby yarasiwe ku rugamba
Iyi nkuru nticukumbuye,mugerageze kwandika kinyamwuga,kuko ntagishya kiri muri iyi nkuru