Umuvugabutumwa Apôtre Jean Paul Manirakiza uyoboye itorero Holy Center Church mu Burundi, avuga ko kizira kwinjira mu nzu y’Imana (urusengero) nta mafaranga (amaturo) uzanye.
Apôtre Manirakiza wamamaye muri iki gihugu aherutse kubibwira abayoboke b’iri torero, ubwo bari bateraniye mu rusengero, muri gahunda y’amasengesho.
Yabanje gushimira abatanze amafaranga, ati: “Mwebwe mwese mwatanze amafaranga, munyemerere mbakomere amashyi vraiement (vurema)!”
Yakomeje avuga ko ubundi kizira kwinjira mu rusengero nta mafaranga, ati: “Kirazira kwinjira mu nzu y’Imana nta mafaranga.”
Yavuze kandi ko mu rusengero hari abinangira (rebels) baza gusengeramo, bagataha ntacyo batanze. Gusa ngo mu minsi iri imbere, abantu nk’aba bazajya bakumirwa. Ati: “Mu minsi iri imbere tuzakumira, uje nta mafaranga uzanye, sohoka! Uje gukora iki hano? Sohoka!”
Apôtre Manirakiza yavuze ko abantu bajya mu rusengero nta mafaranga, baba bashaka gutera abandi kugumuka.
Usibye abadatanga amaturo, uyu muvugabutumwa yavuze ko no gutanga make nk’5000 by’amafaranga y’u Burundi nabyo ari ubugumutsi. Yasabye ko bajya bakora mu mifuka yabo, bakarekura na miliyari y’amafaranga, bakayishyira mu nzu y’Imana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Apôtre Manirakiza arateganya kujya akumira abinjira mu rusengero nta maturo bafite
Yezu ati “muzabamenyera ku mbuto zabo”.Apotres nyakuri b’Imana (Petero,Yohana,Pawulo,etc…),nta na rimwe basabaga abantu amafaranga.Muli Matayo 10:8,Yezu yasabye “abakristu nyakuri” gukorera Imana ku buntu.Icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itabahaye amasambu.Byisomere muli Kubara 18:24.

Ubu koko uyu mukozi wimana ibi yaba yatabivuze? Cyangwa nukumuharabika? Bibaye aribyo Ahubwo ubutabera bwiwabo bwakagombye kumukurikiranaho icyaha cyubushikanyi cyangwa icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi ukoresheje uburiganya!!