img-20210426-wa0030_1.jpg

Musanze: Amazi ‘atunguranye’ yaturutse mu birunga, yatwaye umunyeshuri wari muri ‘stage’

Sangiza iyi nkuru

Amazi atunguranye y’umugezi wa Nyagisenyi uturuka mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Mata 2021 yatwaye umusore w’imyaka 26 y’amavuko witwa Hakizimana Clement wigaga mu ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu (St) Kizito riherereye i Rwamagana.

Habarurema Jean Claude, umwe muri bane bari kumwe na Hakizimana, yatangarije Bwiza ko babuze mugenzi wabo mu masaa cyenda y’uwo munsi, ubwo batembereraga mu gahanda k’amabuye kari hafi y’uyu mugezi, muri Nyonirima.

Yagize ati: “Urupfu rwe rwabaye ejo nimugoroba saa cyenda. Twakoraga stage hano mu majyaruguru, i Musanze. Ubwo dukora iminsi yose usibye ku Cyumweru. Ubwo rero ku Cyumweru twiriwe mu rugo, turateka turarya, hanyuma tumaze kurya turatembera. Tugeze ahantu [sinibuka izina ryaho], twumva umuriri w’amazi, hashize iminota itanu, yatugezeho menshi cyane atembamo n’amabuye.”

Habarurema yavuze ko ubwo aya mazi yatembaga, bisa n’aho nta mvura yagwaga usibye utujojoba. Ngo babonaga ari nk’igitangaza. Ati: “Twabonaga bisa nk’igitangaza kureba ayo mazi ahise aza kandi nta yari ahari.”

Muri ako kanya, Hakizimana ngo yegereye umugezi kugira ngo arebe aya mazi neza, ati: “Muri uko kureba rero, Clement we yabaye nk’uwegereye imbere ho gatoya kugira ngo arebe neza, akandagira ku ibuye, aranyerera agwamo.”
img-20210426-wa0030_1.jpg

Nyuma yo kubona umugezi utwaye Hakizimana, aba basore bahise batabaza abaturage, inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano kugira ngo babatabare ariko ntacyo byatanze.

Kuva mu masaa cyenda yo kuri uyu wa 25 Mata 2021, Hakizimana yarashakishijwe ariko irengero rye rirabura. Mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata, umurambo we waje kuboneka isayo riri mu cyobo kinini gifata amazi aturuka mu birunga giherereye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Nyange uri mu majyepfo ya Kinigi.

Nyuma yo kuvana umurambo wa Hakizimana muri iki cyobo, imodoka y’Akarere ka Musanze yawujyanye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe ikizamini (autopsy).

Hakizimana avuka mu Kagari ka Kibari, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, akaba yigaga amasomo y’igihe gito (short courses) y’ubwubatsi muri Saint Kizito Rwamagana.

We na bagenzi be 11 bavuye i Rwamagana, bagera mu Kinigi tariki ya 12 Mata 2021, boherejwe n’iri shuri kugira ngo bakore imenyerezamwuga (stage) ry’ubwubatsi ryari rizarangira tariki ya 19 Kamena.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Musanze: Amazi ‘atunguranye’ yaturutse mu birunga, yatwaye umunyeshuri wari muri ‘stage’
    Kunoza ibisubiz twumvise

  2. Musanze: Amazi ‘atunguranye’ yaturutse mu birunga, yatwaye umunyeshuri wari muri ‘stage’
    Kunoza ibisubiz twumvise

  3. Musanze: Amazi ‘atunguranye’ yaturutse mu birunga, yatwaye umunyeshuri wari muri ‘stage’
    uwo musore ni uwiwacu gicumbi imana imuhe iruhuko ridashira.reta irebe uko yafasha abo mumuryangowe

  4. Musanze: Amazi ‘atunguranye’ yaturutse mu birunga, yatwaye umunyeshuri wari muri ‘stage’
    uwo musore ni uwiwacu gicumbi imana imuhe iruhuko ridashira.reta irebe uko yafasha abo mumuryangowe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *