Ibyishimo byari byinshi ku bofisiye bato binjijwe mu ngabo z’u Rwanda na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’IKirenga, Paul Kagame, kuri uyu wa 26 Mata 2021, umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako.
Uyu muhango waranzwe n’akarasisi k’aba basirikare bashya, kwambikwa amapeti, Umukuru w’Igihugu abagenera n’ubutumwa bwo kubashyigikira kuri uyu murimo utoroshye wo kurinda Abanyarwanda, byaba na ngombwa bakajya gutanga umusanzu wabo mu mahanga.
Ubwo umuhango wose wari urangiye, aba basirikare bizihiwe, baririmba indirimbo zitandukanye mu majwi arenga, ndetse bacinya akadiho.
Mu ndirimbo baririmbye, hari iyumvikanyemo ubutumwa busa n’icyivugo bugira buti: “Ababunga mu mashyamba, ngo bafite umugambi wo gusenya u Rwanda, bazarukura hehe kandi dufite inshingano zo kururinda?”
Muri iyi ndirimbo, basabye ab’imbere kurinda urwababyaye, bati “Tuzabibafashamo, abirukanka bo bishingikirije intwaro, tuzabakurikira, bamanuka amabombe, tuyamanuka…” ngo nyuma yo kubatsinda, bakibwinira intsinzi, hanyuma bati “RDF twihaye intego.”
Aba basirikare bunze mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri uyu muhango, wihanangirije abatekereza guhungananya umutekano w’igihugu. Yagize ati: “Birumvikana ko uzashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, ubusugire bw’igihugu cyacu bitamugendera neza, kubera ko bihenze cyane, byamuhenda. Byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”
Abinjiye muri RDF uyu munsi ni 721, bari mu byiciro bitatu birimo icy’abize amasomo asanzwe muri kaminuza hamwe n’aya gisirikare, abize amasomo ya gisirikare gusa mu gihe cy’umwaka umwe barimo abasivili n’abari abasirikare bato ndetse n’abarangirije amasomo ya gisirikare muri Kenya, u Bubiligi na Sri Lanka.
Aba bose bambitswe ipeti rya Su-Liyetona (Sous Lieutenant) rifite ikirango cy’inyenyeri imwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


