Abasirikare 20 bafite ipeti rya ‘General’ bahawe ikuruhuko mu ngabo z’u Bufaransa, bandikiye Perezida Emmanuel Macron bamumenyesha ko bashobora kumuhirika ku butegetsi mu gihe yaba adakemuye ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abegendera ku matwara akomeye ya Isilamu.
Iyi baruwa yanditswe bigizwemo uruhare rukomeye na Gen. Jean-Pierre Fabre-Bernadac wigeze kuba umwe mu bajandarume (gendarme) bakuru, ikaba yanatambutse ku rubuga rwe rwo kuri interineti ndetse na Valeurs Actuelles.
Muri iyi baruwa handitse ngo “Urugomo ruriyongera umunsi ku wundi. Ni nde watekerezaga mu myaka 10 ishize ko mwarimu umunsi umwe yacibwa umutwe mu gihe avuye ku ishuri?”
Aba basirikare bavuga ko guceceka kwa Leta y’u Bufaransa gukomeje gutuma mu gihugu habaho urugomo rushingiyi kuri iri dini, aho usanga abayoboke ba Isilamu hari uduce bashaka kugira utwabo bonyine, bakadukoreramo ibyo bashaka “nk’aho nta mategeko ahari”.
Usibye n’ibyo, aba basirikare bashinja ubutegetsi bwa Macron kurebera abashinzwe umutekano bahohoteye abaturage biswe ‘Gilets Jaunes’ bamaze igihe kirekire mu myigaragambyo bamagana ubwicanyi n’urugomo bikorwa n’aba bagendera kuri aya matwara y’idini, ntibugire icyo bubakoraho.
Iyi baruwa kandi yashyizweho umukono n’abandi bashinzwe umutekano barimo abasirikare, abapolisi n’abajandarume babarirwa mu 1000, bafite amapeti atandukanye, ikaba ishyigikiwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, ku isonga Marine Le Pen ubasaba gukora akazi kananiye abategetsi.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Florence Perly yamaganye iyi baruwa, aho abona ko kindi kiyirimo usibye gushyigikira Le Pen yise umuhezanguni, kandi ngo igitekerezo cy’aba basirikare gishyizwe mu bikorwa, cyasubiza inyuma urwego demukarasi igezeho mu gihugu.
Aba basirikare banditse iyi baruwa nyuma y’aho umugore w’imyaka 49 y’amavuko wakoraga kuri sitasiyo ya polisi mu gace ka Rambouillet mu burengerazuba bwa Paris, yishwe atewe ibyuma, na mbere y’amezi 12 ngo mu gihugu habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


