Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bibumbiye muri diaspora nyarwanda bise Isango, mu mpera z’icyumweru gishize bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 500 mu Karere ka Gakenke bagizweho ingaruka n’ibiza byabibasiye kuwa 07-08 Gicurasi 2016.
Iyo nkunga yagejejwe ku baturage ku wa gatanu ushize, itariki 18 Ugushyingo 2016, n’umunyamabanga mukuru w’iyi diaspora, Rugira Jean Nicholas irabarirwa muri miliyoni 1,5 yatanzwe mu rwego rwo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibyo biza.
[ad id=”44145″]
Rugira Jean Nicholas ,Umunyamabanga mukuru muri Diaspora nyarwanda mu gihugu cya Centre Africa waje ahagarariye Perezida wa Diaspora, Bwana Bumbakare Pierre Celestin yavuze ko baje mu Karere ka Gakenke gufasha abatarabashije kubona ubwisungane mu kwivuza bahuye n’ibiza mu minsi ishize muri aka karere ati“ abo ngabo tubashe kuba twabagurira ubwo bw’isungane mu kwivuza”.
Mu butumwa yageneye abahuye n’ibiza yihanganishije imiryango agira ati : “ Bakomere”, bite kuri gahunda za Leta ibategurira kuko ni gahunda ituma bagira ubuzima bwiza kandi ituma igihugu cyacu kivugwa neza mu mahanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yashimiye igikorwa n’umutima mwiza diaspora Isango yo muri Centre Africa ikoze kuko hari umubare munini ugiye kwishyura ubwiaungane mu kwivuza kubera ko hari abaturage bagera ku bihumbi hafi bitatu, ubusanzwe biyishyurira ariko bahuye n’ibiza harimo amazu yabo yasenyutse, imyaka yabo ikaba yaratwawe n’ibiza batashoboye kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
[ad id=”44145″]
Uretse kuba bafashije Akarere ka Gakenke, Diaspora Isango irimo gufasha impunzi ziri mu gihugu cya Centre Africa cyane cyane abanyeshuri barangiza umwaka wa gatandatu bageze kuri 350 biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Okoko hafi y’ikibuga cy’indege i Bangi kugira ngo babashe kujya mu mashuri y’isumbuye nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


