abanyam.png

Iby’ingenzi ku mutwe wa ‘Twirwaneho’ ugizwe n’Abanyamulenge

Sangiza iyi nkuru

Umutekano muke w’Abanyamulenge batuye mu duce dutandukanye mu misozi miremire ya Uvira, Fizi na Itombwe, uvugwa kuva mu mwaka w’2017 kugeza ubu, aho bamwe bagiye bicwa, bagatwikirwa inzu, bagahohoterwa, bagasahurwa imitungo yabo irimo inka, abandi bagahunga.

Amakuru mashya aturukayo avuga ko Abanyamulenge babarirwa mu 4000 bari batuye mu gace ka Ruramo, Gurupoma ya Lemera muri Teritwari Uvira kuva muri Werurwe 2021 kugeza mu mpera z’icyumweru gishize bamaze guhunga ibitero bya Mai Mai Ilungu na Red Tabara, n’ubwo Bulizi Aimable uyoboye aba barwanyi we avuga ko batagaba ibitero ku basivili, ahubwo barwanya umutwe yitwaje intwaro ihakorera.
abanyam.png

Abanyamulenge bavuga ko bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ya Mai Mai irimo: Biloze Bishambuke, Ilungu, Yakutumba, Mulumba, Ebuila Mtetezi na Aoci, yifatanyije n’indi nka Red-Tabara, FOREBU na FNL ikomoka mu Burundi, na bamwe mu basirikare b’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ngo “intego ni ukubamaraho”.

Bashinja Leta ya RDC kurebera urugomo bakorerwa kuva mu myaka itatu ishize, kuko ngo usibye kutagira ubushake, ntiyabananiwe kubarinda, ikimenyimenyi ingabo zayo (FARDC) zifite ibirindiro byinshi muri iyi misozi, birimo bitandatu bizengurutse ibiturage byabo bibarirwa muri 28 muri Itombwe nk’uko umushakashatsi w’Umunyamulenge akaba n’umunyamategeko, Me Oscar Niyongabo yabitangarije mu nyandiko yise “Twirwaneho iracyari umutwe wa gisivili wo kwirwanaho n’ubwo harimo abasirikare bake” yasohotse muri Werurwe 2021.

Kubona Leta ntacyo ikora, ngo ni byo byatumye Abanyamulenge bashinga uyu mutwe witwa Twirwaneho ugamije kubafasha kwirindira umutekano (kwirwanaho) mu gihe batewe n’iyi mitwe yitwaje intwaro, bavuga ko yaba ifashwa na Leta.

Twirwaneho muri raporo ya KST

Raporo nshya ya Kivu Security Tracker (KST) ikorwa n’itsinda ry’abashakashatsi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wa HRW (Human Right Watch) uharanira uburenganzira bwa muntu isobanura ko Twirwaneho cyangwa Twigwaneho nk’uko ibivuga, ari umutwe w’Abanyamulenge ugamije kubarinda, ukaba ukorera mu misozi miremire ya Fizi na Mwenga.

Iyi raporo yasohotse muri Gashyantare 2021 ivuga ko Twigwaneho ikunze gukorera mu gace ka Bijombo na Minembwe, ko ndetse “ikorana n’umutwe wa Gumino”. Iti ariko: “Bitandukanye na Gumino, ntabwo Twigwaneho yitwaza intwaro.”

Ivuga kandi ko kuva mu 2020, uyu mutwe watangiye gukorana n’undi mutwe AFP Gutabara “wigometse” wa Col. Michel Rukunda, Umunyamulenge wamenyekanye ku izina rya ‘Makanika’.

Twirwaneho si umutwe witwaje intwaro

Me Niyongabo avuga ko Twirwaneho atari umutwe witwaje intwaro, wigometse kuri Leta ya RDC n’ubwo hari abasirikare b’Abanyamulenge bake bavuye mu ngabo z’igihugu, bakifatanya nawo.

Mu basirikare yavuze bavuye mu ngabo za Leta bakiyunga na Twirwaneho harimo Col. Makanika, Col. Charles Sematama, Lt. Col. Mufoko Jolie Rungwe, Maj. Patrick Muco na Maj. Senanda, ati “Bahisemo gutakaza imyanya yabo mu gisirikare, aho gukomeza gukorera ingabo zananiwe kurinda ubwoko bwabo umugambi wo kubutsemba.”
makanika.jpg
sematama-3.jpg

Mu kwerekana ko uyu mutwe utarwanya Leta, Me Niyongabo avuga ko wigeze kugabwaho igitero n’abarwanyi ba Mai Mai bifatanyije n’abasirikare ba Leta muri Kamombo, Tuwetuwe na Bilalombili hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2020, bagamije kuwusenya.

Ati: “Ariko Twirwaneho mu kwereka Leta ya Congo ko itashakaga kurwanya ingabo za Leta, tariki ya 2 Nyakanga 2020 yahaye Perezida wa Sosiyete Sivili iri muri Minembwe, Bwana Ruvuzangoma abasirikare bane yari yafashe mpiri, umusirikare w’umugore n’umwana we mutoya, bari bafatiwe muri Kamombo.”

Ku musozo w’inyandiko ye, Me Niyongabo yongeye gushimangira ko “bitandukanye n’ibivugwa n’abatabifiteho amakuru”, aba basirikare b’Abanyamulenge batatorotse igisirikare cya Leta kugira ngo bayirwanye, ngo ahubwo bagiye kurinda abavandimwe babo. Yavuze ko kandi mu gihe Leta yarinda Abanyamulenge, igahagarika gushyigikira imitwe ya Mai Mai, Twirwaneho na yo yaseswa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *