iyi_nzu_kimwe_n_izindi_zubakwa_nyuma_y_isenyerwa_rye_ba_nyira_zo_ntibabazwa_iby_igishushanyo_mbonera_cy_umujyi.jpg

Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko

Sangiza iyi nkuru

Kaneza Isaie,umukozi wa SACCO ya Gihundwe mu karere ka Rusizi uvuga ko amaze amezi 3 azererana umugore n’abana 5 nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe ku cyo yita akarengane aravuga ko nyuma yo kwiyambaza ubuyobozi bw’aka karere ntibwite ku kibazo cye,uwo abona wamurenganura mbere yo kwiyambaza umukuru w’igihugu ari Guverineri Habitegeko François ari na we yahise yiyambaza.

Nk’uko yabitangarije Bwiza.com nyuma yo gufata icyemezo cyo kwandikira Guverineri w’intara y’uburengerazuba amutabaza ngo amuvane mu kaga ko guhora mu ruzerero n’umuryango kandi yari yiyujurije inzu agasenyerwa, Kaneza Isaie ,nk’uko yari yanabitangarije iki kinyamakuru agisenyerwa mu nkuru yatambutse ku wa 11 Gashyantare uyu mwaka, ngo yahawe ikibanza na se mu mudugudu wa Kavumu,akagari ka Gatsiro,mu murenge wa Gihundwe, agisiza muri Kamena 2020, acyubaka mu mpera za Mutarama uyu mwaka ahasanzwe hubakwa inzu nk’iye, abimenyesha umukuru w’umudugudu na Gitifu w’Akagari nk’uko n’abandi bubaka aho bose babigenza.

iyi_nzu_kimwe_n_izindi_zubakwa_nyuma_y_isenyerwa_rye_ba_nyira_zo_ntibabazwa_iby_igishushanyo_mbonera_cy_umujyi.jpg

Avuga ko nyuma yo kuyuzuza no kuyinjizamo umuryango ubu buyobozi bwombi bubizi ndetse na Gitifu w’umurenge ahanyura akayibona n’ikibanza cyari kihamaze ayo mezi yose n’iruhande rwe hubakwa izimeze nk’iye mu buryo nk’ubwe hari n’izubakirwa abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge bakazijyamo ku mugaragaro nta nkomyi kuko aka gace nta nzu n’imwe y’amatafari wahabona zose ari iz’ibiti, ubwo yari ari ku kazi ku wa 2 Gashyantare ayimazemo iminsi 3 yahurujwe n’abaturage ko umukozi ushinzwe imyubakire ku murenge ahagarikiye abari kumusenyera. inzu yose bayishyize hasi.

Ati’’ Nubatse maze gushoberwa kubera gusohorwa mu nzu nacumbikagamo mbuze ubwishyu kandi umubyeyi wanjye yarampaye ikibanza nubakamo, mfata inguzanyo ku kazi ndubaka, abayobozi b’ibanze bari babizi nk ‘uko n’izo batakozeho bari bazizi, yuzuye nshyiramo umuryango, nta wampagaritse kubaka kandi sinubatse nijoro, nta wanyandikiye ambwira ngo ninyisenye,ahubwo ku itariki 2 Gashyantare ushinzwe imyubakire ku murenge azana abansenyera mbimenya ndi ku kazi,nje nsanga yose bayishyize hasi umuryango uri hanze dushyira shitingi mu kibanza tubamo igihe gito ubundi dutangira kugenda ducumbika na n’ubu.’’

iyi_na_yo_ngo_ikomeje_kubakwa_nta_kibazo_we_yarasenyewe.jpg

Yarakomeje ati’’ Nari maze kuyitangaho arenga 3.000.000, imaze gusenywa n’ibikoresho byose babijyanye,ku wa 4 Gashyantare nandikiye ubuyobozi bw’umurenge mbumenyesha akarengane kanjye nyuma yo kubaza ushinzwe imyubakire akambwira ko ibikoresho by’iyo nzu bagiye kubiteza cyamunara,Gitifu w’umurenge Niyibizi Jean de Dieu, ku wa 5 Gashyantare ansubiza ko nubatse ntubahirije igishushanyo mbonera cy’umujyi,nibaza niba ari jye jyenyine kireba aho nta wundi bibwirwa biranyobera.

Avuga ko ku wa 15 Gashyantare yandikiye Akarere ngo kamurenganure hashira iminsi 45 nta gisubizo arabona, nta muyobozi cyangwa ushinzwe imyubakire ku karere wigeze ahagera ngo aharebe arebe n’izegereye iwe amurenganure cyangwa agire ikindi amusobanurira,ahubwo ku wa 31 Mata abona ibaruwa isinyweho n’umuyobozi w’Akarere imubwira ko yubatse atubahirije igishushanyo mbonera cy’umujyi ko ntacyo yabaza.

Ati’’ Mbonye nkomeje kurenganywa n’abakandenganuye ku wa 22 Mata niyambaje Guverineri w’intara yacu Habitegeko François musaba ko yakohereza abacukumbura ikibazo cyanjye nkarenganurwa kuko ubundi buyobozi bwose niyambaje ntacyo bwamariye,ntibwanahageze ngo burebe n’iyo baruwa sinzi niba Meya yarayisinye koko yayirebye cyangwa niba barayimuhaye akayisinya mu zindi atazi ikibazo kandi tubatora ngo baturenganure ariko ntibabikora, ni yo mpamvu nahisemo kwiyambaza ruriya rwego. Nzi ko ibaruwa yanjye yagezeyo nizeye igisubizo kitarenganya nzahabwa na Guverineri.’’

kaneza_isaie_yereka_bwiza.com_ibaruwa_yandikiye_guverineri_habitegeko_franc_ois_asaba_kurenganurwa.jpg

Bwiza.com yabajije Meya Kayumba Ephrem impamvu uyu muturage yasenyewe kandi n’ubu iruhande rwe bubaka nta cyangombwa kindi basabwe, n’ubuyobozi buhubakira abatagira aho baba, ati’’ Byakozwe kuko umurenge mu nshingano zawo harimo kurwanya akajagari, kuba atarashubijwe ibikoresho bye ni uko iyo wanze kwisenyera bitezwa cyamunara bigahemba abashenye.’’

Abajijwe niba yaba yarahageze nk’umuyobozi ushinzwe kurenganura abaturage cyangwa kubagira inama kandi atari kure cyane y’ibiro by’Akarere, niba ushinzwe imyubakire ku karere cyangwa undi muyobozi bireba yaba yarahageze ngo arebe koko niba uyu muturage arengana cyangwa atarengana,Meya Kayumba Ephrem yirinze kugira igisubizo agitangaho.

Mu kiganiro kuri telefoni ye igendanwa,Guverineri w’intara y’uburengerazuba Habitegeko François,yavuze ko ibaruwa itaramugeraho ariko nimugeraho azikurikiranira ubwe iki kibazo kikava mu nzira. Ati’’ Urenganye ararenganurwa ni yo mpamvu hari ubuyobozi bugomba kumenya niba yararenganye cyangwa atararenganye. Ibaruwa nitugeraho tuzashyiraho ikipe yo kubikurikirana iduhe raporo ishingiye ku byo izaba yabonye,nidusanga arengana arenganurwe naba atarengana na bwo agirwe inama,kandi ntibigoye na gato.’’

iyi_nzu_yegeranye_n_iye_yubatswe_nyuma_ye_yaratashywe_kandi_ntacyo_nyirayo_ngo_yasabwe_kindi.jpg

Kuba yarashubijwe nta wahageze ngo arebe niba arengana cyangwa atarengana,Guverineri Habitegeko ati’’ Ni cyo kibazo kuko hari One stop center ni cyo ishinzwe,bagombye kubanza kujyayo,bakamuhamagara bakamwereka ikosa rye bakanamusobanurira, ibaruwa nimara kungeraho jye ubwanjye nzacyikurikiranira.’’

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko
    Uyu mugabo ni umunyetiku ntabwo yarenganye

  2. Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko
    Uyu mugabo ni umunyetiku ntabwo yarenganye

  3. Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko
    Biraterwa n’uko atabahaye Ruswa.N’umwana yabyumva.Kuki se batasenyeye abaturanyi be?? Iyi tubane ingana n’ikiraro cy’inka se niyo yujuje ibyangombwa???
    Leta iba ikwiye guhita ibirukana ku kazi.Ndakeka ko nta muntu n’umwe ushinzwe ubutaka utarya Ruswa.

  4. Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko
    Biraterwa n’uko atabahaye Ruswa.N’umwana yabyumva.Kuki se batasenyeye abaturanyi be?? Iyi tubane ingana n’ikiraro cy’inka se niyo yujuje ibyangombwa???
    Leta iba ikwiye guhita ibirukana ku kazi.Ndakeka ko nta muntu n’umwe ushinzwe ubutaka utarya Ruswa.

  5. Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko
    Mu gihe byagaragara ko yarenganyijwe koko, mu rwego rwo kugirango ruswa n’akajagari bicike mu mikorere n’imiyoborere y’ibanze, abayobozi bakoze ayo makosa baba bakwiyeb guhanishwa gukrwa mu mazu yabo uwo basenyeye agacumbikirwambo kugeza iye ubuyobozi bumaze kuyubaka ikuzura.

    Ni ukuri bahanwe batyo niba koko barakoze ayo makosa, nta muyobozi wakongera guhohotera umuturange, na ruswa bayicikaho

  6. Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko
    Mu gihe byagaragara ko yarenganyijwe koko, mu rwego rwo kugirango ruswa n’akajagari bicike mu mikorere n’imiyoborere y’ibanze, abayobozi bakoze ayo makosa baba bakwiyeb guhanishwa gukrwa mu mazu yabo uwo basenyeye agacumbikirwambo kugeza iye ubuyobozi bumaze kuyubaka ikuzura.

    Ni ukuri bahanwe batyo niba koko barakoze ayo makosa, nta muyobozi wakongera guhohotera umuturange, na ruswa bayicikaho

  7. Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko
    Ariko ubu ningombwako meya asubiza umuturage atabanje kugera kuri site ngo arebeko umuturage ashinzwe kureberera arengana cy bizakemuka aruko perezida abanje kumubwira ?

  8. Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko
    Ariko ubu ningombwako meya asubiza umuturage atabanje kugera kuri site ngo arebeko umuturage ashinzwe kureberera arengana cy bizakemuka aruko perezida abanje kumubwira ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *