Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge n’imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), Minisiteri y’Ubuzima n’Ibigo by’itumanaho mu gukangurira abaturage kureka gukoresha nabi imirongo bahamagaraho basaba ubufasha cyangwa ubutabazi.
[ad id=”44145″]
Yakomeje avuga ko imirongo 100, 110, 111, 112, 113, 114, 116, 1110 na 912 zitishyurwa, zigenewe umutekano n’ubutabazi bw’abaturage nk’igihe cy’inkongi, ahakenewe ingobyi y’abarwayi, ahari ikibazo cy’umutekano gikeneye ubutabazi bwihuse,..byose bigamije gutabara ubuzima n’imitungo, bikaba bitagomba gukoreshwa nabi.”
Chief Superintendent of Police (CSP) Elie Mberabagabo, Komiseri ushinzwe ubuhuzabikorwa mu by’itumanaho muri Polisi y’u Rwanda , ishami rifite mu nshingano ibiro byitaba abahamagara bose, yatanze urugero rw’ingaruka zo gukoresha nabi iyi mirongo aho yagize ati:”Tuvuge ko hari ikibazo cy’inkongi kandi hari umuntu uriho ahamagara abashinzwe kuzimya umuriro none asanze umurongo uhugiyeho umuntu urimo kuvuga ibidafite akamaro!”
[ad id=”44145″]
Gaspard Habarurema , ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’ubuvuzi( Rwanda Biomedical Center) we, yabwiye itangazamakuru ko, hari ubwo uwitabye umuntu uhamagara kuri 114 uziko akeneye ingobyi y’abarwayi ukumva aratuka abamwitabye cyangwa arakoresha imvugo nyandagazi.
Habarurema yagize ati:” Twahuye n’ingero zimwe aho umuntu ahamagara ku umurongo wagenewe abashaka ingobyi, tukihutira kuhagera tugasanga yatubeshye aho ari cyangwa icyabaye, ibi bikaba ari ukwangiza ibishinzwe kurengera abandi.”
Abari bahagarariye ibigo byavuzwe bavuze ko bakora ibishoboka byose ngo batabare abanyarwanda bose aho baherereye ariko bahamagarira abantu bose kureka gukoresha nabi iyi mirongo rusange y’ubutabazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


