abayobozi_banyuranye_bafungura_ku_mugaragaro_uru_rugo_mbonezamukirire_y_abana_bato.jpg

Rusizi: Incuke zitagiraga aho zigira, zashyikirijwe urugo mbonezamikurire

Sangiza iyi nkuru

Uru rugo mbonezamikurire rw’abana bato rwuzuye rutwaye agera kuri miliyoni 81, rwubatse mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, ruje gukemura ikibazo cy’abana bato benshi baburaga aho barererwa ku manywa nk’igihe ababyeyi babo bari mu mirimo inyuranye, rukaba ari na rwo rwa mbere rwo muri uru rwego rwubatse muri uyu murenge.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Uwitonze Alfred Safi, umuhuzabikorwa w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE warwubatse ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi, ku nkunga y’umuryango w’Abaholandi Phurus Foundation binyujijwe muri Help a Child Rwanda, ngo nyuma yo kubona ko uyu murenge urimo inshuke nyinshi zitari zifite aho zirererwa hagezweho, zihabwa ibyangombwa byose bikenewe mu mikurire yazo kandi zibikeneye, bahisemo kuhubaka uru rugo mbonezamikurire rw’icyitegererezo, rurererwamo abana 204 bigishwa ibitandukanye bigenewe inshuke, bakanitabwaho mu buryo bubafasha gukura neza mu gihagararo no mu bwenge.
abayobozi_banyuranye_bafungura_ku_mugaragaro_uru_rugo_mbonezamukirire_y_abana_bato.jpg

Uhagarariye ababyeyi baharerera, Umurangamirwa Liliane, yavuze ko ruje rukenewe kuko n’ingo mbonezamikurire zo mu Midugudu bamwe mu bana bohorezwamo zitaragira imbaraga zo kwita ku bana babo nk’uko babishaka, hakaba ababana bakoraga ingendo ndende bajya mu mashuri y’incuke ari muri uwo murenge bamwe ntibanajyeyo kubera uru rugendo ruvunanye, kuba abana bo mu tugari twa Muhehwe na Mushaka barubonye bikaba bivuze byinshi ku mikurire myiza yabo nubwo hakiri imbogamizi.

Ati: “Ni urugo rw’icyitegererezo natwe tugize amahirwe yo kubona mu murenge wacu ariko turacyafite imbogamizi zikitubangamiye nk’ababyeyi baharerera zikemuwe byatuma intego yarwo igerwaho, muri zo hakaba icy’uko buri mubyeyi ururereramo asabwa kwishyura amafaranga 3,000 ya buri kwezi afasha mu guhemba abarezi kuko ni twe tubihembera, guha abana igkoma cya buri gitondo, guhemba ukibatekera n’ukora isuku, tugasaba Akarere ubuvugizi nibura bakaduhembera abarezi, byadufasha kuko amafaranga 3,000 ku muturage ukiri mu ngaruka za COVID-19 adapfa kubonwa na buri wese.”

Arakomeza ati: “Turasaba kandi Akarere kudufasha aba bana bagahabwa amata kuko tubaha igikoma cyonyine na cyo kidahagije tubasha kubona mu bushobozi buke dufite, katuboneye n’ifunguro ryabo byaba akarusho gatuma n’abandi babyeyi bazana abana, kuba batubonera mudasobwa abarezi bakwifashisha kuko zabagirira akamaro, bakadukemurira n’ikibazo cy’umuhanda mubi cyane abana banyuramo kugira ngo bahagere, nk’iyo imvura yaguye bahagera bibagoye kuko bakiri bato cyane.’’

Kuri ibi bibazo, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yavuze ko nko ku kibazo cyo guhemba abarezi ntacyo yabizeza kuko ingo mbonezamikurire ziri mu karere zose zitabwaho n’ababyeyi ubwabo, icyo Akarere kabafasha kikaba ari ukubabonera amata y’abana no gukurikirana gahunda yo kubagaburira ku ishuri ariko uruhare runini rukaba urw’ababyeyi ubwabo bahuza imbaraga, bagashaka ibyo kurya byabo, abajyanama b’ubuzima bakabigisha uko babitegura kugira ngo bakomeze kubitegurira abana mu miryango yabo.

Ku byerekeranye n’ababyeyi batajyanayo abana kubera amafaranga 3,000 basabwa buri kwezi batayabona, Visi Meya Nsigaye ati: ’’Tuzabiganiraho na komite y’ababyeyi bitoyemo. Birashoboka ko umubyeyi atabona amafaranga ariko akaba yabona ibyo kurya byunganira ibihari, bakagenda bahuza ubushobozi hakurikijwe ibyabonetse, tuzakomeza kubinoza na komite yabo umubyeyi atange icyo yabona ariko ntihagire umwana n’umwe uvutswa uburenganzira bwo kurerwa hamwe n’abandi.’’

Ku byerekeranye na mudasobwa, yavuze ko Akarere ntazo gafite ariko bagiye gukora ubuvugizi mu bafatanyabikorwa zaboneka bakazazibaha, icy’imihanda na cyo avuga ko Akarere katangiye gutunganya imihanda myinshi mu rwego rwa VUP na wo ukazagerwaho, asaba ababyeyi kumva ko uburere bw’abana babo ari bo ba mbere bureba, ko inyunganizi Leta n’abafatanyabikorwa babagezaho igomba kuza yunganira icyo bo ubwabo bigereyeho.

Gusa bimwe mu byasabwe n’aba babyeyi, Muremangingo René ushinzwe imari n’ubutegetsi muri AEE hari icyo yabijeje, ati: ’’Mu byo basabye hari ibyo natwe tuzicara hamwe tubisuzume, tubikorere ubuvugizi mu bafatanyabikorwa bacu tubibagezeho ariko ibyo bagezwaho byose tubasaba kubibungabunga, bigatanga umusaruro biba byitezweho.’’

Nubwo uru rugo mbonezamikurire rw’icyitegererezo barubonye ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nyirangendahimana Mathilde avuga ko bifuza nibura ingo mbonezamikurire y’abana bato 5 zo muri uru rwego kugira ngo imirerere y’abana bose bahaboneka irusheho kugera ku rwego rw’ireme bifuza, bakagira nibura rumwe muri buri kagari nkuru.
aba_bana_bishimiye_kubona_aho_barererwa_hagezweho.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *