Nyamasheke: Abana bibana babaga mu nzu zenda kubagwaho bashyikirijwe inziza bujurijwe

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 3 y’abana bibana bo mu karere ka Nyamasheke babaga mu nzu zendaga kugwa, yashyikirijwe inzu nshya yujurijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ku bufatanye n’umuryango strive foundation Rwanda.

Aba bana bashimira ababagobotse, bavuga ko bagifite ibibazo bikeneye ibisubizo kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza, birimo no guhabwa igishoro gito bakwifashisha bakora ubucuruzi buciriritse ngo babashe kwitunga badakomeje gutegereza ak’imuhana.

Abavuganye n’iki gitangazamakuru bavuga ko nyuma yo kubura ababyeyi babo babasize mu buzima bushaririye, batangiye kumva isi ibarangiriyeho kuko kubura aho kurara heza byiyongeraga ku kubura icyo barya, kwiga nabi kubera inzara bamwe bakanava mu ishuri kubera ubu buzima bushaririye.

Aba bana bavuga ko gushyikirizwa ziriya nzu byatumye bashyira umutima hamwe, nk’uko Mutoni Solange wo mu mudugudu wa Rambira, akagari ka Shara mu murenge wa Kagano yabitangaje.

Ati: “Twaciye mu mibereho ishaririye cyane nyuma yo kubura ababyeyi bacu ku buryo numvaga ntazongera kugarura icyanga cy’ubuzima, muri iyo mibereho mibi jye na murumuna wanjye tutagira n’aho turambika umusaya haje umusore ayimfatiranamo antera inda.”

Uyu mwana avuga ko nyuma yo kubyara ibibazo byarushijeho gukomera, agashimira Strive foundation Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere bwabitayeho bukababonera aho kuba.

Mutoni yakomeje agira ati: “Nubwo tubonye aho kurambika umusaya, ibibazo biracyahari kuko tugitunzwe no guca inshuro tutabona aho tuyica tukaburara, tugasaba gufashwa kubona nibura igishoro gito twaheraho tubona iby’ibanze byatubeshaho.”

Nyiranzabamwita Clémentine wo mu mudugudu wa Gitwa akagari ka Gako mu murenge wa Kagano we avuga ko kwibana babitewe n’uko se na nyina bombi bamaze imyaka myinshi bafungiye Jenoside yakorewe abatutsi, bakaba barabasize bakaba barabasize mu buzima bubi nta wundi wo kubitaho.

Nyiranzabamwita n’ubwo yishimira ubufasha yahawe, arasaba ko musaza we wahuye n’ihungabana yafashwa kugaruka mu buzima busanzwe.

Yasabye akarere ka Nyamasheke kubafasha kubona ingurane baha nyir’ikibanza bubakiwemo, gushyirirwa mu nzu umuriro w’amashanyarazi no gufashwa guhabwa igishoro cyabafasha kwibeshaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette wabashyikirije izi nzu, yavuze ko hari gahunda ya Leta yo guha abaturage bose amashanyarazi na bo bakazayabona.

Ku byerekeye igishoro, yavuze ko na cyo bagiye kureba uburyo bakibabonera bakurikije ibyo bashoboye, anizeza ko akarere kagiye kwiga niba uwubakiwe mu kw’abandi yafashwa guhabwa ingurane.

Mukamana yunzemo ko ufite ikibazo cyo mu mutwe na we azitabwaho by’umwihariko ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa babo, agasaba aba bana kwitwara neza.

Imiryango 2 ni yo yahise izishyikirizwa inzu, undi umwe iyawo ikaba itaruzura neza ukazayishyikirizwa mu gihe cy’icyunweru.

Ruzibiza Léopold ushinzwe ibikorwa muri Strive foundation Rwanda yavuze ko buri muryango uzahita uhabwa inka ihaka ngo ubashe kubona n’amata, bakazakomeza kwitabwaho kimwe n’indi miryango nk’iyo bitaho muri aka karere aho bita ku bana bagera kuri 350 bari mu miryango 86.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *