Ikibazo cy’amapfa yazengereje uburasirazuba mu nzira zo gukemuka burundu

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Ngoma hatangirijwe uburyo bwifujwe na benshi kuva kera nk’ubushobora guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imvura riteza igihombo abahinzi, Akarere ka Ngoma kuri ubu kavugwamo inzara yakuruwe n’amapfa katangirijwemo uburyo bushya bwo kuhira imyaka.
[ad id=”44145″]
Kuhira imyaka bizafasha abahinzi kudategereza ko imvura igwa kugirango babone guhinga kuko no mu gihe cy’impeshyi abahinzi bazajya bakomeza guhina bakuhira imyaka yabo bakoresheje amazi bakurura mu biyaga n’imigezi.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kuhira imyaka wakozwe na Kampani y’Abayapani yitwa KONOIKE, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Fulgence Nsengiyumva yavuze ko mu mezi ane gusa iki ubu buryo buraba bwatangiye gukoreshwa,
Fulgence Nsengiyumva yagize ati “Abahinzi bacu bari bari bafite akamenyero ko guhinga mu gihe cy’imvura gusa. uyu mushinga uziye igihe kuko ubu noneho guhinga bitazajya bigombera gutegereza ibihe runaka”
Ubusanzwe Abaturage bo mu karere ka Ngoma ubusanzwe bazwiho guhinga cyane imyaka irimo Amasaka, Ibigori, Ibishimbo ndetse n’imbuto zitandukanye.
Kuva mu mwaka wa 2011 imbuto zirimo izera mu karere ka Ngoma zazamuye umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 7% aho zinjiza amadorali y’Amerika angina na miliyoni 20.
[ad id=”44145″]
Umushinga wo kuhira imyaka watangirijwe mu karere ka Ngoma uzuzura utwaye amafaranga angina n’Amadolari y’Amerika miliyoni 13, ni umushinga uzafasha abahinzi bo kuri hegitari 300, byitezwe ko niwozura uzafasha abahinzi bagera ku bihumbi 4700.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *