Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iratangaza ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cy’ibura ry’Umunyarwanda Evariste Munyensanga bivugwa ko aheruka gucibwa iryera n’inshuti ubwo yakurwaga ku muhanda wa Cumberland kuwa Gatanu, itariki 18 Ugushyingo mu masaha ya kumi z’umugoroba.
[ad id=”44145″]
Ibi ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, akaba yabitangaje nyuma yo kubona inkuru twari twasohoye kuri uyu wa Mbere itabariza uyu musore nyuma y’aho aya makuru yemerejwe n’umubyeyi wa Munyensanga.
http://www.bwiza.com/usa-umunyarwanda-evariste-munyensanga-ngo-yaba-yarashimuswe-nabantu-batazwi/
Mu butumwa bwe yanyujije kuri twitter, ambasaderi Mukantabana akaba yatangaje ko igipolisi cyo mu mujyi wa Portland uyu musore yari atuyemo kirimo kumushakisha kandi ko iki kibazo bari kugikurikiranira hafi.
Igiteye impungenge kuri iki kibazo nk’uko bitangazwa na WCSH, nuko uyu musore yari afite ikibazo cy’uburwayi cyamusabaga gufata imiti buri munsi.

[ad id=”44145″]
Igipolisi cyo muri uyu mujyi wa Portland gikomeje gushakisha uyu musore kikaba gisaba umuntu wese wamuca iryera kugihamagara kuri numero (207) 874-8575.
Reka tubonereho gushimira ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagaragaje ko ibibazo Abanyarwanda ahagarariye muri iki gihugu abimenya ndetse akabikurikiranira hafi, ndetse no kuba yemeye kugira icyo adutangariza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



