Rusizi: Abivuriza kuri poste de santé ya Ntura bashobora kutavurwa ukwezi kwa 6

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’utugari 4 tw’umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi bagera ku 10.000 bivuriza kuri poste de santé ya Ntura bashobora kudahabwa serivisi z’ubuvuzi basanzwe bahabwa mu kwezi kwa 6 n’amezi azakurikiraho hatagize igikorwa bitewe no kutumvikana hagati y’ikigo nderabuzima cya Giheke na RSSB ku bwishingizi bwa serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa,aho ibi bigo byombi bikomeje kuzitanaho bamwana bigatera icyoba mu baturage.

Impungenge baraziterwa n’uko iki kigo nderabuzima kiri kure cyane yabo, mu rwego rwo kwegerezwa serivizi z’ubuvuzi, nyuma y’igihe kirekire poste de santé yabo ifunze yangirikira aho rwiyemezamirimo wayikoreragamo amaze kuyita yinubira kunanizwa mu mikorere na RSSB,ubuyobozi bw’aka karere bwasabye ko yakorerwamo n’iki kigo nderabuzima igihe bucyumvikana na RSSB uburyo serivisi bahabwa zazajya zishyurwa hakoreshejwe mituweli.

Ikibabaje ariko ngo ni uko amafishi ya buri munsi y’ibikorerwa aba baturage RSSB yanze kuyakira ngo iyasuzume ikigo nderabuzima cyishyurwe, kikavuga ko kitazakomeza gukorera mu gihombo,gishobora guhagarika kuvura abaturage.

Iyi poste de santé nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Giheke Ndayisenga Albert , ngo yabanje gukorera mu nzu y’umuturage igihe kirekire iki kigo nderabuzima kimukodesha, nyuma yo gusanga kitakomeza gukorera mu nyubako itarabugenewe,ku mafaranga y’ubudehe bw’abaturage muri 2018 biyubakira inyubako yabugenewe ihita ihabwa rwiyemezamirimo wayikoreyemo umwaka umwe gusa arayita kubera amananiza avuga ko yashyirwagaho na RSSB.

Nyuma yo kumara imyaka 2 ifunze ntacyo imariye abaturage,ubuyobozi bw’Akarere bwayishyize ku rutonde rw’izigomba gukoreshwa n’ibigo nderabuzima zitagira ba rwiyemezamirimo zikavura abaturage, bwandikira RSSB bubiyibimenyesha bunayisaba kugirana amasezerano y’imikoranire ngo ibikorerwa abaturage bijye byishyurwa hakoreshejwe mituweli.

RSSB igaragariza Akarere ko yakiriye iyo baruwa iha na kopi abakorera ku gashami kayo ko kuri iki kigo nderabuzima,ko igisubizo cyagombaga kwihuta ngo ayo masezerano atangire ashyirwe mu bikorwa, Akarere gasaba ikigo nderabuzima gutangira kuvura ngo ibindi bazabirebane na RSSB abaturage bavurwa.

Ndayisenga Albert ati’’ Kuva ku wa 10 Gicurasi turatahatanga serivisi z’ubuvuzi kuko twari twabanje gukererezwa no kubura abaforomo bahajya icyo MINISANTE iragikemura abajya kuhakorera baraboneka, ariko dutangazwa no kubona amafishi ya buri munsi tuvuriraho abaturage tuyaha abakozi ba RSSB ishami rya Giheke bakayanga, ngo nta masezerano dufitanye na RSSB, tukagira impungenge ko ibyo twahakoreye ukwezi kwa 5 kose bitazishyurwa, ntituzi niba tuzabashyira fagitire y’ukwezi kose ngo bayemere igihe batemeye gukora igenzura rya buri munsi ry’ibyo twakoze.’’

Arakomeza ati’’ Nubwo tugitangayo izo serivisi ariko dufite izo mpungenge, kandi tumaze kuhakoreshereza arenze 1.000.000 kuko ibyo tuhakora bya buri munsi kubera ko abahahererwa serivisi ari benshi n’ingendo zijyayo za buri munsi byose nta na kimwe bemera. None se bazabyemerera rimwe kandi ibindi babifata umunsi ku munsi? Igihe batatwishyura twahagarika serivisi duha bariya baturage poste de santé ikongera gufunga imiryango kuko ntitwakomeza gukora nta cyizere cyo kwishyurwa ngo bishoboke.’’

Umucungamutungo w’agashami ka mituweli ka Giheke Hategekimana Jean Claude avuga ko kuba RSSB yarabonye ibaruwa y’Akarere ibasaba kugirana amasezerano y’imikoranire ngo ibikorerwa kuri iyo poste de santé ibyishingire bitavuga ko ayo masezerano bayagiranye, bakaba badashobora gufata ayo mafishi ngo bayagenzure batarabona ibaruwa y’ubuyobozi bwa RSSB ibibemerera batazi n’ibizaba bikubiyemo nibayibona, ariko ko ikigo nderabuzima kitagombye kugira impungenge.

Ati’’ Twe kugeza ubu ntituzi niba ibyo bakorera abaturage bigomba kwishingirwa na RSSB kuko nta baruwa ibivuga dufite ni yo mpamvu ayo mafishi bavuga tutemera kuyafata ngo tuyagenzure.

Ubundi ayo masezerano ya RSSB n’Akarere yagombaga kwihutishwa akatugeraho bitarenze iki cyumweru ntituzi impamvu yatinze. Naza bakabona hari ibyo batishimiyemo kuko amasezerano si interuro imwe, bazandika ibaruwa bagaragaza ko hari serivisi batangaga mbere y’uko ayo masezerano abaho, bigenzurwe bazishyurwe kuko nta cyatugezeho kitishyurwa,ariko kuvuga ngo tugenzure ibyo tudafitiye amasezerano bizishyurwe byo ntibishoboka.’’

Ibibazo nk’ibi mu bugenzunzi bw’amafishi na za fagitire za mituweli si aha honyine biri muri aka karere kuko bivugwa no mu bigo nderabuzima bya Mashesha,Mushaka,Gihundwe na Bweyeye, abivuriza kuri iyi poste de santé bakavuga ko igihe iki kibazo kitabonerwa umuti byihutirwa byatera ibibazo byinshi birimo no kurembera mu ngo kubera kubura serivisi hafi, kudatanga mituweli kuko baba babona ntacyo bibamariye n’ibindi, bagasaba Akarere na RSSB kubakura mu gihirahiro hakiri kare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *