Mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Karongi kuri uyu wa mbere, itariki 28 Ugushyingo 2016, habereye ibiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
[ad id=”44145″]
Umushyitsi Mukuru ni Bwana JABO Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’ Iburengerazuba. Ari kumwe n’abayobozi b’Akarere bungirije: Madamu BAGWIRE Esperance Ushinzwe Ubukungu na Madamu MUKASHEMA Drocelle Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Inama yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’urubyiruko ndetse n’abahagarariye Komite y’Abafite ubumuga, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abakozi ku Karere bose n’ Abayobozi b’Ibigo by’amashuri ababanza n’ayisumbuye.
Mu kiganiro cyatanzwe na Bwana Jean Damascene NDAGIJIMANA, yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe ku bipimo by’Ubwiyunge ( Rwanda Reconciliation Barometer) yibanda cyane k’ uko Akarere ka Karongi gahagaze.
[ad id=”44145″]
Nyuma ya Film Mbarankuru yerekanwe ku mateka y’amacakubiri yaranze leta mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Jabo Paul yatanze ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, aho yongeye kwibutsa amavu n’amavuko ya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’ighango n’icyomoro ku muryango Nyarwanda.
Abitabiriye ibiganiro nabo batanze ibitekerezo ku byo bishimira byagezweho mu bumwe n’Ubwiyunge, inzitizi zikibubangamira ndetse n’ingamba zo kuzisohokamo.
Abari aho bahurije ku mugambi wo gukomeza kubaka u Rwanda rubereye bibanda ku kubungabunga ibyagezweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




